Ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025, Ishyaka Rihanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) abayobozi baryo ku rwego rw’igihugu berekeje mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, mu nama yabahuje n’abarwanashyaka biri shyaka muri kano karere.
Aka Karere ka Nyaruguru, kaje gakurukira utundi turere dutanu, natwo twabereyemo inama nk’izi.
Ibi byagarutsweho kandi na Hon MugishaAlexis, watangije iyi inama n’amahugurwa ndetse hakaba harabaye igikorwa cy’amatora yo kuzuza inzego ziri shyaka kuva ku mirenge kugera ku rwego rw’akarere.
Yagize ati" Mu Ntara y’Amajyepfo aho tumaze kugera mu turere dutandatu, twiyo ntara, mu munani, uyu munsi turi mu karere ka gatandatu, ariko ka Nyaruguru, kabanjirijwe ejo n’Akarere ka Gisagara, utwo turere tukaba tuje nyuma y’utundi turere tune, tw’Intara y’Amajyepfo, ari two Kamonyi, Muhanga, Nyanza na Ruhango".
Iri shyaka, ryakunze kugaragaza ko aho ryakomeje gukorera inama nk’izi, hirya no hino mu gihugu, bagiye babona ukwiyongera mu bwitabira bw’abarwanashyaka baryo ndetse ko ibikorwa babaga bateguye byakomeye kugenda neza muri rusange cyo kimwe no mu Ntara y’Amajyepfo.
Hon Mugisha, yakomeje agira ati’ Mu by’ukuri rero aha tugeze, ibikorwa byacu birimo biragenda neza, nkuko bimaze iminsi bigenda mu tundi turere, nkuko narimaze kubivuga haruguru, abarwashyaka baritabira, kandi barimo kurushaho gukunda ishyaka biyemeje kubera abayoboke".
Eulade Mahirwe.























