Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kugira impamyabushobozi utagira ubumenyi ntacyo biba bimaze-Fr Dr. Hagenimana

Friday 3 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya Ines Ruhengeri Frere Dr. Fabien Hagenimana ahamya ko gushyira imbere gutanga igipapuro cy’impamyabushobozi nyiracyo nta bumenyi afite ari kimwe mu bishobora kudindindiza uburezi bufite ireme.

Yabivuze ubwo iri shuri rikuru ry’ubumenyingiro ryatangaga impamyabushobozi ku banyeshuri 61 basoje amasomo y’igihe gito (Short course) mu bijyanye n’ikoranabuhanga( ICT) bakaba bari bamaze amezi atandatu bahabwa aya masomo .

Bamwe mu bahawe impamyabushobozi babwiye Mamaurwagasabo ko bagiye gukoresha ubumenyi bahawe bibanda gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Uwiringiyimana Patience yagize ati, "Nabonye amasomo menshi muri aya masomo y’igihe gito mu ikoranabuhanga, mu by’ukuri nabonye ukwimenyereza umwufa byamfashije ku buryo ndetse nabonye uko umuntu akora ubushabitsi. Hari abibwira ko ikoranabuhanga risaba ibintu byinshi, ariko na telefone yawe wayibyaza umusaruro.

Ndasaba urubyiruko guhagurukira ikoranabuhanga bakaryiga kandi bakarishoramo imari kuko ni ho isi irimo kugana kuko ariho amafaranga ari."

Mugabo Dominique nawe urangije amasono yagize ati, "Mu byukuri hano tuhavanye ubumenyi bwinshi kandi bwiza buzadufasha, ku buryo tugiye kuba abantu bakora za programme neza, nanone tugiye gushishikariza urubyiruko gukunda ikoranabuhanga, cyane ko ibintu byose kuri ubu bikenera ikoranabuhanga, haba mu buhinzi, ubucuruzi, amasomo n’ibindi byinshi. Muri aya mahugurwa niho naboneye ko Isi yubakiye ku ikoranabuhanga. Ndashimira rero INES Ruhengeri na Rwanda TVT Board, batekereje ko urubyiruko dukwiye gukora amahugurwa y’igihe gito (Short course), twiga umwuga kandi watunga umuntu mu buzima bwe bwose."

Umuyobizi Mukuru, Fr Dr. Hagenimana Fabien yabasabye kuzaba abantu bize koko batari bantu batahanye igipapuro gusa.

Yagize ati "Murangije aya masomo arebana n’ikoranabuhanga, Isi irabategereje kugira ngo mugagaraze ibyo mwize, ko mubizi neza. Ikindi murasabwa kuzajyana ubumenyi ku isoko ry’umurimo, kuruta uko mwajyana urupapuro rugaragaza ko mwize kandi ubumenyi ni cyo kintu cy’ingenzi kigaraga koko ko mwize."

Uyu muyobozi akomeza agira ati, "Kandi tubitezeho ko muzaba umusemburo w’aho muzaba muri hose igihe muzaba muri ku mirimo. Uru rupapuro muhawe ruhamya koko ko mwize ariko mwebwe muzajyane imitwe yanyu ku mirimo."

Ni amasomo y’igihe gito yateguwe na INES Ruhengeri ku bufatanye na Rwanda TVT Board, akaba aba agamije guha ubumenyi abanyeshuri mu rwego rwo kubahugura gushyira mu ngiro ibyo bize, akaba yitabirwa nabize amasomo yandi atandukanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru