Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umwalimu SACCO ni koperative ikora mu buryo bwo kubitsa no kuguriza abari mu mwuga w’uburezi ariko n’abandi bayishakamo serivisi ikaba yazibaha mu buryo butandukanyeho gato n’abarezi.
Gusa abarimu badafite impamyabumenyi z’uburezi ntibahabwa inguzayo ku nyungu imwe n’abigisha barize uburezi nkuko Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu SACCO yabisobanuriye Mamaurwagasabo.
Akanshi impamvu abarimu batize ubure badahabwa inguzanyo byoroshye ni uko Umwalimu SACCO itekereza ko bashobora kwirukanwa igihe icyo aricyo cyose kuko baba batujuje ibisabwa mu kazi barimo.
Mu mwaka wa 2020 hasohotse ibwiriza rivuga ko Sitati y’abarimu batize uburezi bagomba kuzageza tariki ya 28 Gashyantare 2023 baramaze kwiga uburezi.
Ibyo bikaba bitatuma ahabwa inguzanyo irengeje imyaka bahawe, 4, iyo bagiye kumuha inguzanyo bareba amasezerano afite ku kazi ke; ntihabwa irenze igihe azamara mu kazi bagendeye ku masezerano afite.
Madame Laurance, uyobora Umwarimu SACO, we yavuze ko mu gihe umwarimu utarize uburezi ashaka inguzanyo ahabwa ingana n’igihe afite kumara mu kazi ku buryo igihe bahawe cyo kuba baramaze kwiga uburezi kizagera nawe yaramaze kwishyura ya nguzanyo.
Gusa yanavuze ko igihe yaba yararangije kwiga uburezi afite impamyabumenyi yahabwa inguzanyo yaba yifuza uko yaba ingana kose.
Aho yagize ati: “Uwamaze kubona diploma, umukoreha we atwandikira muri attestation de service ye, ko yamaze kwiga uburezi, nubwo yaba ataratangira kuyihemberwa.”
Yakomeje avuga ko guhabwa inguzanyo, hagenderwa ku maserano ufitanye n’abakoresha be kuko nibwo baba bizeye ko uzabona ubwishyu ku nguzanyo wahawe.
























