Guverinoma irimo kwiga uburyo bwo kuburanisha zimwe mu manza z’ibyaha mu nkiko yifashishije abacamanza bigenga.
Minisitiri w’Ubutabera yasobanuye ko bitakirwa ku manza zose ahobwo ari ku manza z’ibyaha byoroheje.
Ibi ngo ni nk’uburyo buzafasha mu kugabanya umubare w’imanza zitinda gufatwaho umwanzuro n’ubucucike mu magarorero.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel yabibwiraga Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, kuri uyu wa Kane.
Ibi Leta y’u Rwanda irabitekereza mu gihe imiryango itari iya leta nayo isaba inzego z’ubutabera kutihutira gufunga abakekwaho n’abahamijwe ibyaha ahubwo hagatekerezwa ku bundi buryo umuntu yahanwa ariko ari hanze.
Urugero no Umuryango Rwanda Bridges to Justice
ubwo waganiraga n’inzego z’ubutabera zirimo RIB n’ubushinjacyaha wavuze ko izi nzego zigomba gukoresha ubundi buryo bwo guhana butari ubwo gufunga gusa nk’uko amategeko abiteganya.
Kugabanya umubare w’imanza zitinda gufatwaho umwanzuro, ubucucike mu magarorero, ni bimwe mu bibazo byaganiriweho cyane.























