Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

M23 yamenye irengero ry’imihoro ivugwa mu Burundi

Monday 22 April 2024
    Yasomwe na

Hashize iminsi ibitangazamakuru bitandukanye, no ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru y’imihoro bivugwa ko hari yuzuye mu makontineri yinjizwa mu burundi, itumijwe n’ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye Evariste, bikavugwa kando ko igiye guhabwa Imbonerakure, hakikangwa umugambo umeze nka Jenoside.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kane ni bwo ikinyamakuru Le Mandat cy’i Burundi cyanditse ko Leta y’iki gihugu imaze igihe yaratumije kontineri enye z’imihoro mu Bushinwa, ndetse ko ikimara kugera mu Burundi yahise ihabwa Imbonerakure (urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi)

Kuri ubu, Umutwe wa M23 uravuga ko Leta y’u Burundi imaze iminsi yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imihoro ndetse n’Imbonerakure zo kuhakorera ubwicanyi.

Gusa Imbonerakure zaganiriye na Le Mandat zasobanuye ko zabwiwe ko iyo mipanga ari iyo "kurwanya abanzi b’u Burundi bamaze kuba benshi muri iyi minsi".

Perezida w’umutwe wa M23 akanaba Umuyobozi wungirije w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko umugambi wo kohereza Imbonerakure muri RDC wacuriwe i Bujumbura, nyuma y’inama yahuje FARDC n’ubuyobozi bw’uyu mutwe.

Bisimwa yasobanuye ko mu mpera za Mutarama uyu mwaka ubwo umuhuzabikorwa w’imitwe yitwaje intwaro Leta ya RDC yise Wazalendo yagiriraga uruzinduko i Bujumbura.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yatangaje ko izo ntwaro zirimo "imihoro [ya yindi yaguzwe mu Bushinwa] yoherejwe muri RDC iturutse i Burundi".

Uyu yemeje kandi ko mu bari gutozwa kwicisha iyo mipanga harimo n’abarwanyi b’umutwe wa CODECO usanzwe ukorera muri Ituri, ndetse ko abayobozi b’uyu mutwe bamaze iminsi bakorera ingendo i Kinshasa aho bahuriye n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba.

Amakuru aturuka muri M23 avuga ko byitezwe ko Umujyi wa Goma n’uduce tugenzurwa na M23 ari ho hazibasirwa n’ubwicanyi bwa Wazalendo, ubwo izo nterahamwe zizaba zamaze guhabwa amahugurwa n’Abarundi.

Amakuru avuga ko bijyanye no kuba u Burundi na Congo bisa n’ibibona ko gutsinda ku rugamba M23 bigoye, byahisemo guteza imvururu no gukora ubwicanyi hakoreshejwe intwaro gakondo.

Ni muri uru rwego byabaye ngombwa ko Imbonerakure zitwaje imihoro zoherezwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyakora abegereye ubutegetsi bw’u Burundi barimo nka Ambasaderi Willy Nyamitwe bamaganiye kure amakuru y’itumizwa ry’iriya mihoro amakuru avuga ko yinjijwe mu Burundi iturutse muri Tanzania.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru