Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Uganda:Minisitiri w’ubuzima Jane Aceng yavuze ko ntawuzongera kuvurwa adafite indangamuntu

Wednesday 23 May 2018
    Yasomwe na

Leta ya Uganda ikomeje kugerageza umushinga wayo wo kuzajya hahabwa imiti umurwayi ufite indangamuntu mu mavuriro ya Leta no muri za farumasi.

Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu, Jane Aceng kuri uyu wa mbere yatangaje ko bakomeje igirwa cyo gutunganya iri koranabuhanga aho ngo itazajya yemerera amafarumasi gutanga imiti ku bantu badafite indangamuntu.

Ati: “ Turacyari kuyitunganya neza porogaramu ya mudasobwa tunakomeza gushaka ibikenerwa byayo by’ibanze kuberako dushaka ko izakora mu gihugu hose.”

Leta yiteze ko ubu buryo buzayifasha mu ibarura ry’abarwayi no kugenzura ikoreshwa ry’imiti iba yatanzwe ku mavuriro ya Leta.

Dr.Ekwaro Obuku perezida w’urugaga rw’abavuzi, yashyigikiye cyane iki gitekerezo ubwo bari mu nama yahuje inzobere mu buvuzi, impirimbanyi z’ubuzima ndetse na rubanda rugufi ku munsi w’ejo. Gusa abaturage bamwe bacyamaganiye kure kuko bagifata nko kubakatira urwo gupfa.

Umwe mubavuganye n’itangazamakuru Onyul Larry yagize ati: “ Nk’ubu nataye indangamuntu yange umwaka ushize, mpora nsiragira ku kigo gishwinzwe indangamantu (NIRA) byarananiranye, none ndamutse ndwaye mbere y’uko nyibona murumva ntazahaborera? Leta ikeneye kubanza ikiga kuri iki kibazo neza.”

Abasaga miriyoni 19 muri 38 z’abaturage b’Abagande barabaruwe mu mushinga w’indangamuntu abagera kuri miriyoni 14 bakaba barafashe izo ndangamuntu nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarura no gutanga indangamuntu Gilbert Kadilo.

Indangamuntu ni kimwe mu bikenerwa cyane kuko ikenerwa nko mu iyandikwa ry’abanyeshuri, kubaruza simukadi ndetse no muri gahunda zimwe zo mu bigo by’imari.

Umunyamategeko w’umuryango w’abagenerwa bikorwa by’ubuzima mu gihugu cya Uganda yasabye ko hakurikizwa amategeko yerekeye iby’ubuzima aho rigena ko ikoranabuhanga ritagomba kubangamira uburenganzira bw’umurwayi.

Ubwo hatangazwaga uyu mushinga ku musi w’ejo, Dr. Obuku yavuze ko gukoresha ikoranabunga mu buvuzi hifashishijwe ikarita ndangamuntu bizarushaho korohereza leta mu igenamigambi ryerekeye ubuzima bikazayifasha kumenya abarwayi ndetse no kumenya ingano y’imiti iri mu bubiko bw’igihugu.

Yongeyeho ko hakenewe gufatwa ingamba zihamye zo kwita ku makuru y’abarwayi bacu kuko ibyo twagenderagaho bidahamye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru