Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

MEDDY SALEH WAHOZE ARI UMUGABO WA SHADDYBOO YASUBIJE BIMWE MU BIBAZO BENSHI BIBAZA

Monday 25 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Meddy Saleh ni umwe mu bahanga mu bijyanye no gutunganya amashusho mu Rwanda. Yagiye akorana n’abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda ndetse kugeza ubu ni umwe mu ba producer bihagazeho muri uyu mwuga.

Yahoze ari umugabo wa Shaddyboo ndetse banafitanye abana, yasobanuye iby’umubano wabo anasubiza bimwe mu bibazo benshi bamwibazaho.

Amakuru dukesha inyarwanda.com avuga ko Ku munsi wo kucyumweru Meddy Saleh umaze iminsi mu bitaramo bizenguruka bya Buravan yahaye umwanya abamukurikira kuri Instagram ngo bamubaze ibibazo bitandukanye. Benshi bamushimiraga akazi keza akora ndetse bamubwira ko ari umuhanga, bakunda ibyo akora.

Meddy Saleh yajyanye na Buravan mu bitaramo bizenguruka Afurika amazemo iminsi
Hari kandi n’abamubazaga niba ajya atanga akazi cyangwa umwanya wo kwimenyereza ku bashaka kumwigiraho, dore ko ubumenyi afite benshi babwifuza. Uretse abo, hari n’abagarutse ku bibazo by’ubuzima bwe bwite, birimo n’umubano we na Shaddyboo bafitanye abana 2 b’abakobwa. Benshi bamushimiye uburyo agaragaza gukunda abana be cyane, bamubaza icyo yaba yarapfuye na Shaddyboo bahoze babana nk’umugore n’umugabo.


Meddy Saleh yasubije ko icyo bapfuye ari ibanga rya babiri.

Hari kandi uwamubajije icyo yaba yarakoreye Shaddyboo cyamuteye kuzinukwa urukundo nk’uko aherutse kubitangaza. Shaddyboo aherutse kuvuga ko Meddy Saleh ariwe wamwambuye ubusugi agifite imyaka 19. Yanavuze kandi ko yazinutswe urukundo kuko ubwo aheruka gukunda yakomerekejwe cyane kandi agatenguhwa. Meddy Saleh abajijwe icyo yaba yarakoreye Shaddyboo, yasubije ko ntacyo, gusa ngo yubaha uyu mubyeyi cyane kandi akamukundira ko yamubyariye abana babo babiri b’abakobwa.

Meddy Saleh na Shaddyboo bahoze babana nk’umugore n’umugabo
Meddy Saleh w’imyaka 39 kandi yahishuye ko afite abana 3, avuga indimi 5 ndetse akaba akomoka ku munyarwanda no ku mwarabu wo muri Oman.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru