Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nyuma y’indirimbo “MOOD 4EVA” ya Beyoncé birakekwa ko Jay-z yaba akomoka mu Rwanda

Monday 22 July 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Umuririmbyikazi uri mu bakomeye mu Isi yakoze mu nganzo ye aririmba indirimbo nshya yise ‘Mood 4 Eva’ iri kuri Album ye nshya "The Lion King: The Gift" avugamo ko Jay-z umuraperi wo muri Amerika akaba n’ umugabo we afite ibisekuru mu Rwanda.

Muri iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu, Beyoncé Knowles afatanyijemo n’uyu mugabo we Jay- Z n’umuhanzi Childish Gambino, mu gitero cye aririmba mo ati: "My baby father, bloodline Rwanda".

Ntibizwi neza niba koko ibisekuru by’umugabo we Jay-Z -bafitanye abana batatu biri mu Rwanda, cyangwa byari iby’inganzo y’abahanzi gusa.

Ikizwi ni uko muri Album nshya Beyoncé yasohoye uyu munsi yiyegereje cyane umugabane wa Afurika, ndore ko aherutse no kuririmba Igiswahili.

Mu ndirimbo 27 zigize iyi Album indirimbo zimwe zaririmbwe izindi yaziririmbanye n’abahanzi bo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Muri abo bahanzi harimo; Tekno, Yemi Alade, Mr Eazi, Tiwa Savage bo muri Nigeria, John Kani wo muri Afurika y’Epfo na Salatiel wo muri Cameroun.

Muri iriya ndirimbo "Mood 4 Eva" baririmbamo ibindi bintu cyangwa abantu byerekeye Afurika nka Nelson Mandela, Jay-Z akigereranya mu butunzi na Mansa Musa (umwami w’abami w’ubwami bwa Mali, bivugwa ko ari mu bantu batunze kurusha abandi mu mateka y’isi).

Muri iyi ndirimbo kandi Beyoncé aririmba ko ari "Umwamikazi wa Sheba" (Queen of Sheba), uyu avugwa mu mateka ko yavuye muri Afurika akajya gusura umwami Salomon w’Abisiraheli.

Kuri iyi Album nshya kandi indirimbo ya Beyoncé yise ’Spirit’ itangizwa n’amagambo y’igiswahili aririmbwa ngo ’Uishi kwa muda mrefu mfalme’ (bivuze: urambe mwami).

Kubera iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga bigenda bigerwaho, abahanga mu bukungu bavuga ko isoko rishya ryo gucuruzaho n’ibihangano by’ubuhanzi n’ubugeni mu gihe kiri kuza ari Afurika.

Abakurikiranira hafi ibya muzika bavuga ko Beyoncé n’umugabo we bashaka kurushaho kwiyegereza no kwigarurira abakunzi ba muzika kuri iri soko rishya riri kuzamuka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru