Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Minisiteri y’Ubuzima yaburiye ko Coronavirusi yandurira no mu mwuka

Wednesday 20 January 2021
    Yasomwe na

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iraburira Abanyarwanda kwitwararika ku cyorezo cya COVID-19 byagaragaye ko cyandura mu buryo butandukanye burimo n’umwuka.

Ni mu gihe uburyo bwakunze kuvugwa ko iki cyorezo cyanduramo ari amatembabuzi y’ukirwaye yanduza utakirwaye igihe baganiriye cyane cyane nta bwirinzi bw’agapfukamunwa.

Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) Julien Mahoro Niyingabira mu kiganiro yagiranye na Radio y’Igihugu tariki ya 20 Mutarama 2021 yavuze ko ubushakashatsi bwerekana ko virusi ya corona yandura iciye no mu mwuka.

Yagize ati "Ubutumwa dutanga ni ibyagiye bivumburwa. Ubu COVID-19 ni indwara yandurira no mu mwuka abantu bahumeka. Mbere si ko byari biri ariko abantu barashakashatse baravumbura basanga ni uko bimeze.

Ni yo mpamvu turi gutanga ubutumwa bwo gushishikariza abantu kutifungirana ahantu hamwe, hari benshi, aho umwuka utinjira."

Niyingabira yatanze inama ku byiciro bitandukanye by’abantu, avuga ko nko mu modoka, abazirimo bagomba gufungura amadirishya mu buryo bushoboka bwose, abari mu nama bagafungura amadirishya n’inzugi by’aho bari.

Yakomeje avuga ko abantu bagomba kumenya ko kuba bifungiranye ahantu hamwe ari benshi, byongera ibyago byo kwandura iyi ndwara yadutse ku Isi mu mpera za 2019 yahitanye benshi, mu Rwanda bakaba bakabakaba 150, mu gihe abakirwaye basaga ibihumbi bitatu.

Ibyemejwe ubu byigeze kuba ikibazo gikomeye cyateje impaka muri Nyakanga 2020, ubwo Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WHO/OMS ryemeje ko hari ibimenyetso byerekana ko coronavirus ishobora kuba yakwirakwira mu duce duto cyane tugenda mu mwuka.

Kwandurira mu mwuka ntawabihakana ahantu hari abantu benshi, hafunze cyangwa hatari umwuka uhagije nk’uko umwe mu bakozi bayo abivuga.

Ibaruwa ifunguwe y’abahanga muri siyansi barenga 200 yashinje OMS/WHO guha agaciro gacye iby’uko iyi virus ishobora kuba yandurira no mu mwuka. OMS icyo gihe yavugaga ko iyi virus yandurira mu matembabuzi akwira mu gihe umuntu akoroye cyangwa yitsamuye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru