Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga yiga ku guhuza imibereho ya Gikirisitu n’ubucuruzi, (Kingdom Business Forum).
Itorero Fatherhood Sanctuary niryo ryateguye iyi nama, izitabirwa n’abarenga ijana baturutse mu bihugu birenga bine ku Isi.
Mu kiganiro n’itangazamaku cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Ugushyingo, ku myitegura yiri huriro, Bishop Hakizimana Pacifique, uhagarariye Fatherhood Sanctuary mu buryo bw’Amategeko yashimangiye ibyiza byitezwe muri iyo nama.
Yavuze ko batekereje iki gikorwa cy’ihuriro kugira ngo bahuze Abakirisitu n’abandi bantu babashije gukora ubucuruzi n’indi mirimo yinjiza amafaranga, babifatanyije no gusenga kandi bikabateza imbere n’ibihugu byabo.
Bishop Bishop Hakizimana, ubwo yasobanuraga byimbitse ibijyanye n’iri huriro riteganijwe kuva tariki ya 9-11 Ugushyingo 2022 mu karere ka Musanze, yavuze ko Abakirisitu bashobora gusenga babifatanyije n’ubucuruzi kandi bakiteza imbere n’igihugu muri rusange.
Yagize ati: "Muri iri huriro abazaryitabira bakoze ibintu byinshi bikomeye ku buryo babihuje no gusenga ndetse n’ubucuruzi bigenda neza. Burya abantu batwigishije iyobokamana batweretse uko inzira yo gusenga n’iherezo ry’ubuzima, ariko ntibatweretse mu buzima busanzwe icyo twakora muri urwo rugendo ngo tubeho neza kandi Dusenga."
Bishop Mugisha Hakizimana akomeza avuga ko Abakirisitu bahuje gusenga no gukora ubucuruzi, ndetse n’indi mirimo bituma babaho neza mu buzima busanzwe kandi bikagenda neza.
Ati: "Abo nibo dushaka guhuza n’abandi Bakirisitu batari bitabira guhuza indi mirimo ibyara inyungu no gusenga."
Umuyobozi w’Akare ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, wari witabiriye iki kiganiro yavuze ko ari amahirwe akomeye akarere kagiye kongera kubona ndetse yagaragaje ko nyuma y’iri huriro biteze umusaruro ufatika mu bikorwa bishamikiye ku ishoramari.
Yagize ati: "Burya iterambere ry’Abakirisitu ni inyungu ku karere; aya ni andi mahirwe tugomba kubyaza umusaruro, kuko tuzaba dufitemo n’abandi bacuruzi bakomeye bagiye bahuza gusenga na Buzinesi."
Ku bijyanye n’imyiteguro y’iri huriro n’icyo rivuze mu karere ka Musanze, uyu muyobozi yavuze ko byose babyiteguye neza ndetse na hoteli zizakira abashyitsi nazo zihari ku uryo bizagenda neza.
Abazitabira bose bazamara iminsi igera kuri 4 bakoresha amahoteri yo muri Musanze ndetse basangiza abatuye mu Karere ka Musanze n’abandi bazaba baturutse hirya no hino mu Rwanda uburyo bakoresheje, mu guhuza gusenga no gukora indi mirimo ibyara inyungu.
Itorero Fatherhood Sanctuary ari na ryo ryateguye iri huriro, rifite icyicaro gikuru mu Karere ka Musanze, rigenda rifasha akarere ka Musanze mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro birimo kubakira abatishoboye , gutanga ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

























