Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ryagateganyo ruregwamo Dr Bishop Mugisha Samuel

Thursday 6 February 2025
    Yasomwe na


Urubanza ruregwamo Dr Bishop Mugisha Samuel rwatangiye ku isaha ya saa 11h56’ mu Rukiko rwibanze rwa Muhoza aho yari yaje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agatehanyo.

Musenyeri yatawe muri yombi tariki ya 21 Mutarama 2025 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Ni nyuma yuko yeguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, Itorero rya Angilikani mu Rwanda ku mpamvu ze bwite.

Akurikiranyweho ibyaha bitatu byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku buyobozi. Uyu Musenyeri wavukiye mu Gihugu cya Uganda akaba atuye mu mujyi wa KIGALI.

ibyo byaha ni icyenewabo no gutonesha, ubucuti urwango, kunyereza umutungo wa Diyosezi, kwiha inyungu binyuranye n’amategeko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, imbere y’inteko iburanisha mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze, ahawe umwanya ngo yiregure kuri ibi byaha ashinjwa, Musenyeri mugisha Samuel byose yabihakanye.

Umwunganira mu mategeko, Me Uwizeyimana yasabye ko baburana adafunze mu gihe ubushinjacyaha bwo busaba ko yaburana afunze bukabona gukomeza iperereza ataribangamiye.

Abunganira Bishop Mugisha bakomeje basaba ko bahabwa uburenganzira (Access) bwo kugera kuri Dosiye y’ibyaha Bishop Mugisha ashinjwa.

Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo bugaragaze ibyaha Mugisha acyekwaho, bagaragaje ko akimara guhabwa inshingano zo kuyobora Diyosezi ya Shyira yafashe umudamu we amugira umuyobozi w’urwego rw’abagore (Mothers Union )muri Diyosezi, icyakabiri ngo yafashe imodoka ya Diyosezi ayihereza umugore witwa Abakunzi Jacqueline, ari nawe mugore we kugira ngo ajye ayigendamo nta rwego rwa Diyoseze rubyemeje.

Icyaha cya gatatu bishop Mugisha yafashe imodoka ya Diyosezi arayigurisha nta rwego cyangwa akanama ka Diyosezi kabigizemo uruhari.

Umushinjacyaha yagaragaje ko Abatangabuhamya barimo Kwubayo Charles na Kabaragasa Jean Baptiste babajijwe bari bafite inshingano muri Diyosezi bagaragaje ko Izi ari impamvu zikomeye zituma akomeje gukurikiranwaho ibi byaha.

Mu kwiregura imbere y’ubushinjacyaha, Mugisha Samuel yabihakanye, avuga ko uwo mugore we yahawe uwo mwanya kubera ko ari umudamu wa Musenyeri, ndetse ngo imodoka bavuga ko yahaye umugore byasabwe na Department bitewe niyo mirimo yari ahawe. ikindi ngo yatanzwe n’urwego rw’Akazi, rukaba ari rwo rwabyemeje, ko ahabwa iyi modoka. Yakomeje avuga ko Inama nkuru y’itorero nayo yabyemeje.

Ku kijyanye no kugurisha imodoka, yavuze ko ari inama y’itorero ya( Sinod) yabyemeje, ko imodoka zishaje zigurishwa.

Inteko iburanisha yamubajije niba yaragurishije iyo mitungo izo nama zitabigizemo uruhari, Musenyeri mu gusubiza yagize ati: "Umugore wanjye mu kubona ako kazi yakoze ihererekanya (handover) n’undi mugore wa Bishop wari ugiye, nabyo tubifitiye ibimenyetso, kandi ntabwo bwari ukwa mbere umugore wa Bishop abaye umuyobozi wa Mothers union."

Perezida w’inteko iburanisha yabajijwe Musenyeri ati "ese uwo mudamu wawe yasimbuwe yarahembwaga?"

Musenyeri ati: "Impamvu yahembwaga nuko hari umushinga yazanye muri Diyosezi wemeye kujya umuha umushahara wa buri kwezi."

Abunganira Bishop Mugisha bakomeje kugaragariza urukiko ingingo zinyuranye ko kuba umugore wa Musenyeri yaragizwe umuyobozi wa mathers union byagombaga gukorwa.

Mu bindi byaha bashinja Musenyeri, ngo yafashe urwuri rurimo inka za Diyosezi, azanamo n’ize ndetse ngo ubwatsi zagaburiwe bwari ibya Diyosezi. Ikindi ngo imodoka zatundaga ubwatsi n’iza Diyosezi n’abashumba be bahembwaga na Diyosezi. Ibi byaha byose Musanyeri yabihakanye.

Iburanisha ryamaze amasaha agera muri 4; ubushinjacyaha bwasabiye Musenyi ko akomeza gufungwa by’agatehanyo kugira bajye gukomeza gukora iperereza.

Bamuhaye umwanya ngo agire icyo abivugaho bwa nyuma, yatakambiye urukiko ko yarekurwa akaburana ari hanze, ko afite ikibazo cy’uburwayi, ikindi ngo hari ingwate yemeye gutanga mu rwego rwo kugaragaza ko atatoroka.

Iburanishwa ryapfundikiwe saa 15h40’ naho ruzasomwa kuwa kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2025.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru