Mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo bitegura umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20 abana b’Ingagi bavutse, Umuryango Sacola weguriye Ikibuga cy’umupira abaturage n’akarere ka Musanze byy’umwihariko abaturiye Pariki y’Ibirunga.
SACOLA ni Umuryango umaze imyaka 20 ukorera ibikorwa byayo mu mirenge ya Kinigi na Nyange.
Iki kibuga cyamuritswe mbere y’umuhango wo kwita Izina uteganijwe tariki ya 18 Ukwakira 2024 ukazabera mu Kinigi, hanatangizwa amarushanwa y’umupira w’amaguru azahuza uturere twose dukora kuri Pariki y’Ibirunga aritwo Musanze, Nyabihu na Burera, aho ku ikubitiro Inyangakugoma fc za Musanze zahise zicakirana n’abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB), umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi: 1-1.
Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga Bwana Uwingeri Prosper, yongeye gushimangira ko gutegura iyi mikino bigaragaza ubudasa bw’Abanyarwanda ndetse bishimangira ko ari ugushyira hamwe mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwa muri Pariki y’ibirunga.
Ati: "Ni byiza ko uyu mukino urangiye neza, nkuko duhora tubyifuza ntabwo kwita izina ari ibirori by’umunsi umwe, abaturariye Pariki baba bagomba kwishimira ibyagezweho binyuze mu bufatanye n’inzego zitandukanye mu kubungabunga Pariki, kandi imikino ni ikintu cya mbere gihuza abantu; uyu niwo mwanya mwiza wo guhura kandi tugateguza abaturage n’abanyamahanga bazitabire iki gikorwa.
Umuyobozi wungirije w’umuryango Sacola Community Rwanda, Rwasibo Pierre avuga ko hari ibikorwa byinshi Sacola ikorera abaturage bafatanyije n’akarere ka Musanze ndetse ngo bizakomeza.
Ati: "Mu byukuri hari ibikorwa byinshi Sacola ifatanyamo n’akarere ka Musanze, uyu muryango washizweho kugira ngo ushobora kujya ukemura amakimbirane ari hagati y’abaturage na Pariki mu gihe inyamaswa zaboneye no kubafasha mu bikorwa by’iterambere; twubakira abatishoboye inzu. Dutanga amazi mu baturage, mbese dukora byinshi bitandukanye muri Nyange na Kinigi.
Iki kibuga rero twacyubatse kugira ngo abaturage bave mu bwigunge bajye bidagadura kuko siporo n’ubuzima kandi amafaranga dukoresha aba aturutse muri Pariki y’ibirunga, turabasaba kujya bafata neza ibi bikorwa remezo tubagezaho."
Umuyobozi w’akarere ka Musanze yari umwe mu bakinnyi, yari kapiteni w’Inyangakugoma fc
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yasabye abaturage kuzafata neza iki gikorwa remezo cyiza, ndetse abasaba ko bazakibyaza umusaruro mu marushanwa y’umurenge Kagame Cup 2025.
Ati: "Ndagira ngo mumfashe dushimire Sacola yubatse iki kibuga cyiza cy’umupira w’amaguru, si ubwa mbere cyangwa ubwa nyuma badufasha mu bikorwa byinshi bitandukanye, mu gihe rero twitegura kwita izina ku nshuro ya 20 abana b’Ingagi, ndasaba ko mwakomeza gushyira imbaraga mu isuku kugira ngo abashyitsi bazasange dusa neza dukeye ndetse mukwiye gutegurwa umuganda udasanzwe. Niyo mpamvu buri wese akwiye kugira uruhare muri iki gikorwa cyiza dutegereje tariki ya 18 Ukwakira 2024 hano mu Kinigi bikazagenda neza."
Umuryango Sacola ukorera mu mirenge ya Nyange na Kinigi, bakora ibikorwa biteza imbere abaturage, uyu muryango kandi niwo wateye inkunga aya marushanwa yose azabimburira umuhango wo Kwita Izina ndetse hazaba n’isiganwa ry’amagare.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





























