Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Musanze: Umusaza w’imyaka 72 yahamwe no gusambanya umukobwa umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe

Thursday 21 July 2022
    Yasomwe na

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Rwaza Akarere ka Musanze yatakitwe n’urukiko imyaka 16 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 34 ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Yakatiwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Musanze tariki ya 17 Nyakanga 2022.

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyaha uriya musaza yari akurikiranweho yagikoze tariki 10 Gashyantare, 2022 mu masaha ya saa cyenda z’amanywa.

Icyo cyaha uyu mukambwe yagikoreye mu Mudugudu wa Buhama, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yashutse umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe amujyana mu nzu amubwira ko agiye kumuha ibiryo aramukingirana, amukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Nyuma yaje gufatirwa mu cyuho na musaza w’uwo mukobwa wabonye ko mushiki we yagiye mu nzu y’uwo musaza agatindamo.

Bushingiye ku ngingo ya 134 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uwo musaza igihano cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Ku myaka unushinjacyaha bwari bwamusabiye, urukiko rwayongereyeho umwaka umwe iba 16 bugerekaho na miliyoni 2.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru