Ndayambaje Jean Claude
Nyandwi Saddam ukinira Musanze fc yasezeranye imbere y’amategeko na Uwitonze Denise nyuma y’igihe gito amwambitse impeta y’urukundo bemeranya ko bazabana akaramata.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukwakira 2021 mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge habereye umuhango wo gusezerana hagati ya myugariro ukina Ku ruhande rw’iburyo muri Musanze fc n’umukunzi we bari baherutse kwambikana impeta y’urukundo.
Mu kwezi kwa Nzeri 2020 nibwo uyu mukinnyi yari yasabye Denyse Uwitonze ko yazamubera umugore Bakaba basezeranye mu idini ya Islam i Nyamirambo kwa Kadafi mu gihe ubukwe nyirizina buzaba tariki ya 6 Ugushyingo 2021 ni kuwa Gatandatu.
Saddam Nyandwi yakiniye Amakipe atandukanye hano mu Rwanda harimo Espoir fc yatangiriyemo mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports muri 2017 ubwo yari avuye muri Espoir FC, nyuma ya rayon sports yaje kwerekeza muri Musanze FC agiye kumaramo hafi imyaka itatu.
Uyu musore asezeranye nyuma yaho Musanze fc yatsinzwe na APR fc ibitego 2-0 , mu gihe Kandi shampiyona y’u Rwanda yabaye ihagaze kugira ngo ikipe y’igihugu ikine imikino yo mu mutsinda E yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Quatar 2022, ikazagaruka tariki ya 18 Ugushyingo 2021.





















