Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gushyishikariza abanyarwanda kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, mu karere ka Nyabihu hari abagabo bahohoterwa bakagira isoni zo kubivuga mu buyobozi.
Mu biganiro byahuje inzego zirimo GMO n’izindi zifite aho zihuriye n’ubukangurambaga bwo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, abayobozi mu nzego zibanze bagaragaje ko hari bamwe mu bagabo bahohoterwa bakihagararaho kubera gutinya ko babaseka.
Bigirimana Alphonse, ni Umukuru w’umudugudu wa Kagano mu murenge wa Rugera yagize ati: "Kenshi dukunze guhura n’abagabo batinya kugaragaza ihohoterwa bakorerwa n’abagore, aho bahagarara kuri cya cyubahiro cy’abagabo bakumva ko nibabivuga babaseka ,ndetse hari na bamwe usanga bahuye n’ihungabana rikomeye bagata ingo bitewe n’ibyo bibazo baba bafite mu miryango."
Yakomeje agira agira abagabo inama ko bakwiye gutinyuka, ngo kuko iyo hagize abamugana bafite icyo kibazo kijyanye n’ihohoterwa agerageza kubumvisha ko bombi, akabibutsa ko bafite uburenganzira bungana imbere y’amategeko.
Undi muyobozi watabarije abagabo ni uwitwa Odetta Nyirakanyamanza, ni Umukuru w’umudugudu wa Buremera mu murenge wa Karago, nawe yemeza ko hari abagabo bafite imyumvire ko batajya gutanga ikirego ko bahohoterwa n’abagore babo.
Yagize ati: "Biterwa n’imyure ikiri hasi y’abagabo, bumva ko badashobora gushyira hanze ibibazo by’amakimbirane biri mu ngo zabo ahubwo bakaruca bakarumira ntibagaragaze akarengane kabo, bakwiye kujya batugana bagatinyuka kuko n’ubundi iyo batabivuze nk’umuyobozi sinshobora kubirota."
Umugenzuzi mukuru muri Gender Monitoring Office (GMO), Nadine Umutoni Gatsinzi, avuga ko yaba umugore n’umugabo bombi imbere y’amategeko bangana, aho asaba buri wese kujya agaragaza ihohoterwa akorerwa na mugenzi we.
Yagize ati: "Ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikwiye kuvugwa, niba ari umugabo wahohotewe cyangwa umugore byose bikwiye kuvugwa, bose RIB ibitaho, kugira ngo ifashe abo bagabo bahohoterwa; icyo umuntu yabivugaho inzego zose zirahari ariko ntitwakwirengagiza ko tugifite umubare munini w’abagore n’abakobwa bahohoterwa, ibyo nabyo birahari."
Uyu muyobozi yakomeje agira ati:"Umugabo uhohoterwa ajye abivuga abyerure kandi nawe ahabwe serivisi nk’abandi bose, ndetse itegeko dufite riratomoye kuko bose bahanwa kimwe ntaho bivugwa ko rihana umugabo rikareka umugore."
Ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti: ’Uruhare rw’inzego zibanze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina."
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje


























