Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu basaba ko inzu zishaje zahindutse indiri z’abajura zidakoreshwa zavugururwa cyangwa zigasenywa cyane ko ziteje n’umwanda zikaba n’indiri y’abateza umutekano muke mu duce ziherereyemo.
Aba baturage babitangarije umunyamukuru wa Mamaurwgasabo TV ubwo yegeraga mu karere ka Nyabihu, aho basaba ubuyobozi ko bwategeka banyiri izi nzu ziri ku muhanda munini Nyabihu-Rubavu kuzikora neza zigakingwa ndetse zigakorerwa isuku.
Twahirwa Innocent yagarutse ku nzu iri ku Mukamira, yagize ati: "Usibye kuba ibi bizu byarahindutse indiri z’abajura, ziteje n’umwanda mu karere kacu. Abayobozi bakuru b’Igihugu benshi banyura kuri uyu muhanda, ubwo icyo twasaba nuko banyiri izi nzu bazikora neza, zigasa neza, ntizijye zitugaragaza nabi."
Undi muturage yagize ati: "Ibi bizu biri ku nkengero z’umuhanda ntabwo bikwiriye, kuko utambuka ufite telefone bakava za nzu zidakinze bakayikwambura; urabona abantu baturutsemo n’inkoni akakwambura ibyo ufite. Zuduteje umwanda zikwiye gusenywa cyangwa se bazazihe abatigira aho kuba kuko ni benshi aho kugira ngo zikomeze zipfe ubusa gutya."
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yabwiye Mamaurwagasabo TV ko bari baganiye n’aba nyiri izi nzu kugira ngo bazikore neza, ngo hari abahise babikora abandi ntibarabikora bityo baza kongera kubaganiriza.
Yagize ati: "Twari twaganiriye n’abubatse izi nzu, tubasaba kuzivugurura. Hari abahise bazikora neza, turabashimira cyane, cyokoze hari n’abandi batarabikora. Ubwo tugiye kubasaba nabo bavugurure kugira ngo inzu zo ku mihanda zitunganywe zigaragare neza, nicyo natwe twifuza nk’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu."
Iyo ugenda hirya no hino muri aka karere ka Nyabihu ubona inzu nyinshi ziri ku nkengero z’umuhanda zishaje ndetse harimo n’inyubako zimwe za leta, akaba ariho aba baturage bahera basaba ko zakitabwaho zikavugururwa kugira ngo akarere ka Nyabihu kagire isura nziza.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



























