Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyabihu: Yasambanyijwe afite imyaka 17 nyuma RIB yoroshya icyaha none aracyagaruka kumusambanya

Tuesday 12 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Rugera, akagari ka Nyagahondo, mu mudugudu wa Musenyi hari umukobwa uhora asaba ubutabera nyuma yo gusambanywa n’umugabo w’imyaka 35 akanamutera inda, arafatwa arafungwa RIB yo ku murenge yoroshya icyaha arafungurwa none kuri ubu ukomeje kuza kumuhohotera iwabo ashaka kongera kumufata ku ngufu ashaka kongera kumusambanya.

Uyu mukobwa twamuhaye izina rya Kamariza kubw’umutekano we, mu kiganiro kihariye yahaye mamaurwagasabo, avuga ko yasambanyije mu ntangiriro z’umwaka ushyize wa 2021 afite imyaka 17 aho bikekwa ko yasambanijwe n’umugabo witwa Sibomana Potien.

Uyu mwana akomeza avuga ko yatanze ikirego mu nzego zibishinzwe zirimo n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugeza ubwo babafashe bombi bajya kubapima mu buryo bw’isano y’umwana n’ukekwahio kuba Se (ADN) ku bitari bya Kacyiru mu mujyi wa kigali, basanga koko yaramusambanije kandi umwana yari atwite ari uwe, hanyuma bamufunze amezi abiri gusa bigeze mu kwezi kwa Gatanu baramurekura, aridegembya na magingo aya, uwakorewe icyaha ari mu ngaruka zacyo.

Kamariza avuga ko ahangayikishijwe n’uburyo kuva uyu mugabo wamusambanyije yafungurwa yakomeje kujya aza kumutesha umutwe ndetse yajya kubaza impamvu bamufunguye inzego z’ubuyobozi zikanga kumwumva zikagenda zimuteragirana kugeza magingo aya atarabona ubutabera.

Kamariza yagize ati "Sibomana Potien yaransambanije ubwo nari ngeze mu mwaka wa mbere w’amashuri y’isumbuye, baramufunze ariko baza kumufungura mu buryo tutigeze dusobanukirwa; kubera bisa nko kubona iwacu turi rubanda rugifi ndetse inzego zagiye zikomeza kunteragirana haba mudugudu, Gitifu w’Akagari. Nkaba nifuza ubutabera kuko uyu mugabo ajya aza mu rugo ashaka kongera kunsambanya, tukarwana mbese nararushye, nkeneye ubutabera."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera Hakizimana Innocent avuga mu makuru yahawe na RIB ubwo yari abajije impamvu uyu mugabo bamurekuye, bamubwiye ko uyu mwana yasambanyijwe arimo kuzuza imyaka 18 basanga nta kindi babikoraho ahubwo bategetse uyu mugabo kujya yita kuri uyu mwana kuko basanze koko ari we wamuteye inda amusambanije.

Nubwo uyu muyobozi avuga gutya, Kamariza aranyomoza aya makuru we akavuga ko yari afite imyaka 17 nkuko bigaragara ku cyenezo cye cy’amavuko Mamaurwagasabo ifitiye kopi, ahubwo we abibonamo ubugambanyi bwo gukingira ikibaba Sibomana Potien.

Itegeko rishya Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe kuwa 27/09/2018, rifite ingingo 335 ariko ngo mu ngingo yayo ya 133 basobanura neza ibijyanye n’ibihano bihabwa uwahamijwe gusambanya umwana utarageza ku myaka 18.

Nyirubwite, wasambanyije umwana yatwemereye ko umwana yamaze no kumwandikisha mu irangamimerereye, abarwa mu muryango we kuko amwemera ndetse ajya anamuha amafaranga yo kwita ku mwana iyo abonetse.

Iri tegeko rivuga ko umwana ari umuntu utarageza ku myaka 18 y’ubukure, gusambanywa umwana utarageza ku myaka y’ubukure mu gitabo cy’amategeko rigira riti: umuntu wese ukorera umwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, abakoze icyaha.

Rikomeza rivuga ko gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno, cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana, gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza ko ibirego byo gusambanya abana mu Rwanda kuva mu 2018 kugeza mu 2021 ari 12.840, aho uru rwego rugaragaza ko imibare yiyongereye ku rugero rwa 55%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru