Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyagatare: Abakora imyuga barishimira inyubako nshya y’Agakiriro ka Karama.

Friday 26 September 2025
    Yasomwe na

Abakora imyuga itandukanye bakorera mu gakiri ka Karama, kari mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bishimiye kuba Leta yarabubakiye inyubako igezweho ibafasha gukora neza, bakaboneraho gushimira ubuyobozi bw’igihugu cyabatekerejeho.


Ubu rwose turadoda ntakibazo.

Musengimana Chantal, umudozi, yagize ati:
“Mbere twakoraga ahantu hatari heza, rimwe na rimwe imvura ikagwa tukabura aho dukorera neza. Ubu dufite inyubako isukuye, abakiriya bacu baratwizera cyane kuko tubakorera ahantu hameze neza. Turashimira ubuyobozi bwatekereje kutugenera iyi nyubako.”


Ubu abasudira ntibakibura uko bakora imiriro yabo.

Nizeyimana Emmanuel, usanzwe asudira, na we yagize ati:“Kuba dukorera hamwe mu buryo bugezweho bitwongereye amahirwe. Twahawe aho kubika ibikoresho byacu, kandi abaguzi badusanga hafi. Ubuyobozi bwacu burakoze cyane, ubu twumva turi mu nzira nziza y’iterambere.”

Umuyobozi w’Agakiriro ka Karama, Habimana Felecien, yavuze ko aka gakiriro ari igisubizo gikomeye ku rubyiruko n’abafite ubumenyi mu myuga: “Aha ni ahantu ho guhuriza hamwe imbaraga, gusangira ibitekerezo no kwigira ku bandi. Kuba twahawe inyubako igezweho bitwongerera icyizere cyo gukora neza no kubyaza umusaruro amahirwe twahawe.”

Matsiko Gonzague, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, yashimangiye ko kubaka aka gakiriro ari inzira yo gufasha abaturage kwiteza imbere:“Karama izwi nk’umurenge wiganjemo abanyamwuga, ni yo mpamvu twahisemo kubaka agakiriro kugira ngo ducire aho akajagari, abaturage bagire aho bakorera heza kandi bibafashe mu iterambere. Ubu turabona ko bigiye gutanga umusaruro.”

Aka gakiriro gakoreramo abantu 64, bafite ubumenyi mu myuga itandukanye irimo ubudozi, ububaji n’ubusuderi. Abahakorera bavuga ko kubona aho gukorera hakwiye byatumye imirimo yabo itera imbere bikanabafasha gukorera mu buryo bwiza kurusha mbere.

Fisto Hakizimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru