Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyanza: Barinubira umwanya bamara bategereje ko bafashwa gupakurura umusaruro baba bazanye ku ukusanyirizo

Tuesday 26 August 2025
    Yasomwe na

Abagemura imyaka ku ikusanyirizo riherereye mu murenge wa Rwabicuma mu ka karere ka Nyanza, barinubira umwanya bamara bategereje ko bafashwa gupakurura ibyo baba bazanye.



Mu mudugudu wa Rwamushumba mu kagari ka Gishike mu murenge wa Rwabicuma w’akarere ka Nyanza, ni ho twasanze abashoferi n’ababafasha bazana imyaka ku ikusanyirizo riri muri aka gace aho bavuga ko baterwa igihombo no kumara igihe kinini bategereje gupakururirwa imyaka baba bazanye.



Umushoferi witwa Fils ati"ikibazo dufite hano mu by’ukuri kubera ubwinshi bw’imodoka zirikuzana imyaka kandi n’abakarani bakaba ari bakeya turi kuza bagapakura bakananirwa, bikaba ngombwa ko tuhamara igihe kirekire".



Uwitwa Nizeyimana nawe ati” Kubera kumara igihe kinini hano iyo imvura iguye abajuru badusanga hejuru y’imodoka aho tuba turaririye bagakati amashitingi bakatwiba ibishyimbo tuba tuzanye muri kino kigega cya hano"



Aba bashoferi bavuga ko ibi bibateza igihombo kinini, giterwa nuko imodoka baba bazikodesheje, bagasaba ko hagakwiye kongerwa abakozi bapakurura iyi myaka.

Fils ati "Ni ukongera abakarani, kuko ni bake barakora bagahera ko bakananirwa, urabona nyine gufata umuntu umwikoreza ibivuka kuva mu gitondo kugeza ni mugoroba umunsi ibiri, itatu ni ibintu bigoranye cyane ndetse ubwo nageraga hano numvise ko hari abo batangiye kwibwa ibishyimbo, urumva niba umaze iminsi ibiri hanze urumva nyine umuntu aba amaze kukumenyera yaguca inyuma akakweremeza.
Biduteza igihombo urugero nk’umuntu wakodesheje imodoka urumva nyiri imodoka arabara nk’ibisanzwe ariko wakodesheje urumva uwakodesheje bimutera igihombo gikomeye".

Nizeyimana nawe ati "Ikintu bagakoze ari nkuku umuntu abamaze iminsi itatu inyuma y’ikigo atarinjiza imodoka bakongereye abakozi muri kampani bakareka kujya batwibira imizigo tuba
ducunze hano"

Umuyobozi w’umurenge wa Rwabicuma Kayigi Ange Claude avuga ko iki kibazo cyatewe nuko muri iyi minsi hariguhurira urujya n’uruza rw’imodoka nyinshi zaba izipakurura n’izipakira ibiryo zibijyanye mu bigo by’amashuri, gusa muri iyi minsi bakaba bateganya kongera abakozi bapakira n’abapakurura kugira ngo bagabanye ubwinshi bwiz’imodoka zihamara igihe kinini zitegereje.



Ati "Ngira ngo ikibazo cyo gutinda cyabaye ejo bundi muri iki cyumweru nibwo byabaye nk’ubucucike bw’imodoka kuko hahuriraga imodoka zipakira n’izipakurura hari izari zizanye umusaruro, hari n’izapakiraga ibiryo bigiye kujya ku mashuri, urabona ko tugiye gutangira amashuri izapakiraga ibiryo bijya ku mashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu, nizo zabaye nkaho zituma gupakurura bitinda, ariko si ibintu bihoraho cyane ku buryo nicyo cyo kongera abakozi bapakira n’abapakurura twumva nacyo ari ikintu cyakongerwa ku buryo noneho imodoka itajya ihatinda"

Iri kusanyirizo ry’imyaka riherereye mu mudugudu wa Rwamushumba rikusanyirizwamo imyaka irimo ibishyimbo, ibigori ndetse n’ibindi bikaba bijyanwa mu bigo bitandukanye hirya no hino.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru