Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

PEREZIDA MUSEVENI YISHIMIYE INTSINZI YA MUGENZI WE, UMUSAZA BUHARI W’IMYAKA 76

Thursday 28 February 2019
    Yasomwe na

Perezida wa Uganda, Joweli Kaguta Museveni , umusaza w’imyaka 74 y’amavuko, yashimiye mugenzi we Muhammadu Buhari wongeye gutorerwa kuyobora igihugu cya Nigeria, ku myaka ye 76.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2019, nibwo Komisiyo ishinzwe amatora muri Nigeria yatangaje ko Perezida Muhammadu Buhari wari usanzwe ari Perezida wa Nigeria yongeye gutsinda amatora. Yarushije uwo bari bahanganye, Atiku Abubakar amajwi asaga miliyoni enye.

Mu kwishimira Intsinzi ya Buhari, Perezida Museveni wa Uganda umaze imyaka 33 ku butegetsi yamushimiye hamwe n’abaturage ba Nigeria ku bw’igikorwa cy’amatora cyakozwe mu mahoro.

Yagize ati “Ndagushimiye nyakubajwa M.Buhari ku bw’intsinzi yawe yo kongera gutorerwa kuyobora Nigeria. Ndanashimira kandi Abanya-Nigeria ku bw’aya matora bakoze mu mahoro, Uganda na Nigeria bizakomeza kuzamura imikoranire hatezwa imbere sosiyeti, Politiki ndetse n’ubukungu”.

Muhammadu Buhari yavutse mu 1942, yasezerewe mu gisirikare cya Nigeria afite ipeti rya Jerebali majoro (Major General), mu mwaka wa 2015 nibwo yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu, ubu akaba agiye kongera kuyobora Nigeria indi myaka Ine.

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru