Ku wa Gatanu, ku tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere Karere ka Rubavu, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyateguwe n’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), mu rwego rwo kwibuka Abakiristo ba Diyoseze ya Kivu n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyigena Drocelle agaragaza amakuba yanyuzemo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe we n’umuryango we (…)
Mu biganiro byateguwe n’umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO), mu karere ka Rulindo, byahuriwemo n’imiryango itegamiye kuri Leta, abakuru b’amadini n’amatorero baganirijwe ko gukorera umuturage ubuvugizi,bijyana n’ubwuzuzanye n’ubuyobozi bwite bwa Leta, aho gufatwa nk’abpolisi cyangwa se ba mukeba mu guha serivise umuturage ku bijyanjye n’ubutabera.
Ibi biganiro mu minsi yashize byagiye bibera mu turere hafi ya twose mu ntara y’Amajyaruguru, sosiyete sivile yasabwe kumva ko ubuvugizi (…)
Yanditswe na: NGABOYABAHIZI Protais.
Bamwe mu bagabo mu karere ka Nyabihu, bavuga ko gukora imirimo yagenewe abagore, ari umuco udakwiye ngo kuko umugabo ukora imirimo atagenewe irimo koza abana no guteka aba ari inganzwa, Iyi myumvire rero ngo ikaba ari imwe mu nzitizi zituma ubwizuzanye mu miryango butagerwaho neza.
Habanabashaka Eliab wo mu murenge wa Mukamira yagize ati: “ Hari imirimo nka njye mu rugo nta kwiteza rwose, nko koza abana , amasahane mbese ibikoresho ibyo ari ibyo (…)
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwongeye kwihanangiriza abantu bose bafite inshingano zo kurera (Ababyeyi n’abarimu) ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange ko nta muntu wemerewe gukubita umwana bikabije bikaba byanamuviramo gukomereka ndetse n’ubumuga.
Ibi Polisi y’u Rwanda ibigarutseho nyuma y’aho mu minsi ishize mu kigo cy’amashuri cya Cyuga mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali hagaragaye abarimu babiri bakubise abana babiri bigishaga, umwe bikamuviramo gucika ururimi undi (…)
Perezida Paul Kagame ari muri Kenya kuganira na mugenzi we Uhuru Kenyatta ku ngingo zitandukanye zirimo ubuhahirane, ibyerekeye umubano w’ibihugu byombi n’izindi ngingo zirimo n’ibibazo biri mu bihugu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uruzinduko Perezida Paul Kagame arimo muri Kenya ari urw’umunsi umwe. (…)
Imyaka 57 irashize u Rwanda rubaye umunyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye Loni. Ku itariki nk’iyi, rwemerewe kuba umunyamuryango umunsi umwe n’Ubwami bw’u Burundi (bwaje guhinduka Repubulika) nyuma y’amezi abiri gusa ibyo bihugu byombi bibonye ubwigenge buvuye k’u Bubiligi.
Uwo munsi mu Nteko Rusange ya 17 ya Loni, Perezida Grégoire Kayibanda yahawe ijambo ashima kuba igihugu cye kibaye umunyamuryango wa 105 muri Loni, ko amahoro aganje bityo kwemera u Rwanda bigiye kuba umusemburo (…)
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) zemeye ko umushinga wo kubaka ibigega bya biyogaze mu gihugu bifasha abaturage guteka no gucana hatangijwe ikirere wahombye utageze ku ntego, ariko bizeza ko harimo gukorwa inyigo yo kuwuvugurura vuba.
Byemejwe n’Abanyamabanga Bahoraho b’izo Minisiteri zombi, MININFRA na MINALOC, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2019 ubwo izo Minisiteri zombi zitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe (…)
Abayobozi b’Akarere ka Ruhango barimo Komite Nyobozi, Inama Njyanama, n’abahoze bayobora, bitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe imari n’umutungo bya Leta PAC, aho bisobanuye ku bibazo birebana n’iyubakwa ry’ikigo cy’urubyiruko ryadindiye, ikigo cyatinze kubakwa bitera ubukererwe mu gusoza imirimo, bitandukanye n’uko bari babyumvikanyeho mu masezerano.
Nk’uko Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2017/18 ibigaragaza, habayeho ubukererwe mu kubaka icyo kigo (…)
Yandistwe na NGABOYABAHIZI Protais.
Mu karere ka Burera , abagore bo mu murenge wa Kagogo, akagari ka Nyamabuye , bavuga ko kwizigamira binyuze mu matsinda byatumye bahindura imibereho ya bo mu iterambere n’imibereho ya bo mu miryango.
Manirakiza Euphrasie , ni umwe mu bagore bo muri Nyamabuye, avuga ko kwishyiriraho ikigega gito byabafashije gukemura ibibazo byihutirwa bagira mu ngo zabo kuruta uko byabasabaga gutegereza igihe kirekire Banki zitarabagoboka.
Yagize ati : « Ubu (…)
Yanditswe na : BAHIZI Prince Victory.
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro, amahugurwa arebana no kubahiriza ihame ry’uburinganire hirya no hino ku isi mu gihe cy’ubutumwa bw’amahoro abera mu kigo cy’igihugu cy’amahoro(Rwanda Peace Accademy)gihereye I Musanze, Umuyobozi wacyo Col. Jill Rutaremara yatangaje ko ko kohereza umugore mu butumwa bw’amahoro , ari kimwe mu bituma bugera ku nshingano.
Col. Jill Rutaremara, Yagize ati: “Ubutumwa bw’amahoro butarimo abagore ntibuba bwuzuye (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangije mu gihugu hose gahunda yiswe “Ijwi ry’Umurwayi”, igamije kuzamura ireme rya serivisi z’ubuzima ibitaro n’amavuriro bitanga, cyane cyane hazamurwa uruhare rw’umurwayi n’undi ugana kwa muganga muri serivisi ahabwa.
Ni gahunda yatangirijwe ku rwego rw’igihugu, mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi, tariki ya 29 Nzeri 2018, abaturage bo muri uwo murenge basobanurirwa uburenganzira bw’umurwayi kwa muganga, basabwa no gutanga ibitekerezo ku bibazo (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















