Ku wa Gatanu, ku tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere Karere ka Rubavu, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyateguwe n’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), mu rwego rwo kwibuka Abakiristo ba Diyoseze ya Kivu n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyigena Drocelle agaragaza amakuba yanyuzemo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe we n’umuryango we (…)
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze baravuga ko ikiraro cyo mu Kamihigo gihuza Imirenge ya Nkotsi na Rwaza gikomeje kuba inzitizi mu kugeza umusaruro ku isoko ndeste giteje n’impungenge abaturage.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga muri iyi mirenge aho basaba ubuyobozi ko bwabakorera ikiraro cya Kamihigo, kinyura hejuru y’umugezi wa Mukungwa.
Umwe muri aba baturage witwa Tuyambaze Theophile yagize ati: "Iki kiraro cyo ku Kamihigo (…)
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Perezida wa Repubulika, abujuje ibisabwa ni Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, Philippe Mpayimana, Umukandida wigenga na Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda.
Abandi bakandida ku mwanya wa Perezida bisanze ku rutonde rw’abatujuje ibisabwa ni Manirareba Herman, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Rwigara Diane, Mbanda Jean na (…)
Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi, REB, cyatangije ku mugaragaro gahunda yo kuzamura impano z’abana hashingiwe ku bushobozi karemano n’impano buri mwana yifitemo, Education and Career Pathways in Rwanda."
Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 05 Kamena 2024, ubwo Urwunge rw’Amashuri rwa Camp Kigali rwatangizaga umunsi wo kugaragaza impano z’abana "Career dress up day", aho abana kuva mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’imyuga bagaragazaga icyo bifuza kuzaba cyo mu burezi bari (…)
Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Cyanika Akarere ka Burera baravuga ko ubusinzi no kutumvikana mu miryango aribyo ntandaro mu kudindiza imikurire myiza y’umwana.
Babitangaje ubwo babazwaga n’umunyamakuru ipfundo nyirizina rituma akarere ka Burera gakomeza kuza mu turere tw’imbere mu kugira abana bagwingiye.
Imibare y’ubushakashatsi yakozwe muri 2020 igaragaza ko 41,6 % by’abana bari mu mirire mibi muri aka karere.
Umwe mu babyeyi witwa Batamuriza Aliance utuye mu murenge wa Cyanika (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) y’icyubahiro na Kaminuza ya Yonsei yo muri Korea y’Epfo, mu Ishami ry’Imiyoborere rusange (Public policy and Management).
Ni impamyabumenyi Perezida Kagame yahawe kuri uyu wa Gatatu, ubwo yari muri Korea y’Epfo, aho yagiye mu nama ihuza umugabane w’Afurika na Koreya y’Epfo.
Yonsei University ni kaminuza ikomeye cyane kuko ari imwe muri eshatu zikomeye muri iki gihugu kimaze gutera imbere mu bukungu (…)
Nyuma yaho mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro huzuye inyubako z’amashuri abanza ya Gihango abaturage baravuga ko hasigaye impungenge zikomeye, zigendanye nuko umuhanda uhagera wangiritse ku buryo bitorohera abana kimwe n’abakoresha ibinyabiziga.
Dusengimana Eduard, umuyobozi w’iki kigo nawe yabwiye Mamaurwagasabo ko iki kibazo cy’uyu muhanda mubi gituma harubwo hari abantu batinya kugana iki kigo.
Yagize ati: "Hari abantu batinya kugera hano, kubera ikibazo cy’umuhanda, nubu (…)
Umusore w’imyaka 24 y’amavuko yanizwe n’inyama iramuhitana.
Yari inyama itogosheje yari iri ku ifunguro yari yatse muri Resitora yo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba.
Uyu musore witwa Etiene, yahuye n’uruva gusenya ubwo yajyaga mu nzu icuruza amafunguro iherereye mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Jenda.
Mu mafunguro yari yahawe, hari harimo n’inyama itogosheje, ari na yo yamwivuganye nyuma yo kumuniga, ntirenge mu muhogo, ikaza kumuheza umwuka, (…)
Bamwe mu batuye mu mirenge ya Rwaza na Nkotsi yo mu karere ka Musanze baribaza impamvu bagicana ututodowa kandi begeranye n’ingomero ebyiri z’amashanyarazi za mukungwa ya Kabiri n’iya Gatatu.
Abo ni abo Kagari ka Bumara mu murenge wa Rwaza n’abo mu Kagari ka Songa mu murenge wa Nkotsi muri Musanze.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iyi mirenge iherereye mu nkengero z’umujyi wa Musanze, aho basaba ko ubuyobozi bwabatekerezaho nabo bakava mu (…)
Abanyarwanda 350 baturutse mu gihugu hose bari mu byiciro bitandukanye basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi 4 mu kigo cy’Ubutore giherereye i Nkumba mu karere ka Burera bahabwa umukoro wo kuzahura itorero ryo ku mudugudu ryasinziriye.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’Abarinzi b’Igihango, Abashinzwe uburezi mu turere twose tw’Igihugu, ba Mutima w’Urugo, urubyiruko n’abandi bantu batandukanye.
Mudenge Boniface wo mu karere ka Rubavu n’umwe mu barinzi b’igihango bitabiriye aya mahugurwa yavuze (…)
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Murambi, mu murenge wa Musasa, mu karere ka Rutsiro, binubira bamwe mu bakozi b’ikigo cy’igihugu mu Rwanda, gishinzwe ingufu, kuba babaka ikiguzi, kugirango babahe mubazi z’amashanyarazi (Cash Powers) zo gukoresha, kandi ubundi bakagombye kuzihabwa nta kiguzi batswe.
Nkuko babitangarije ikinyamakuru Mamaurwagasabo, umwe muri bo tutashatse kuvuga amazi yatwemereye ko kugirango baguhe mubazi y’amashanyarazi baca nibura amafaranga ibihumbi cumi n’abitanu (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















