Ku wa Gatanu, ku tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere Karere ka Rubavu, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyateguwe n’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), mu rwego rwo kwibuka Abakiristo ba Diyoseze ya Kivu n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyigena Drocelle agaragaza amakuba yanyuzemo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe we n’umuryango we (…)
Abahinzi b’ibirayi bo mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu baravuga ko babura uburyo bageza umusaruro wabo ku isoko bitewe n’umuhanda Sahwara-Bugeshi wangiritse cyane.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Kabatwa aho abiganjemo abahinzi b’ibirayi basaba ko uyu muhanda wamaze kuzuramo ibinogo wasanwa imodoka zikajya zibona aho zinyura zitwaye umusaruro ku isoko.
Umwe muri bo witwa Bucyensenge Jean Claude yagize ati: "Uyu muhanda (…)
Perezida Paul Kagame yeretse urubyiruko inzira ebyiri rwanyuramo rwiteza imbere, zigaruka cyane kubyo rukorera igihugu binyuze mu bikorwa bidahemberwa.
Yabitangaje kuri uyu wa kabiri, tariki ya 7 Gicurasi 2024, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’Abakorerabushake rusaga 7500 rwateraniye i Kigali mu Isabukuru y’imyaka 10 bamaze mu bikorwa bidahemberwa, bazwi nka "Youth Volunteers".
Ni urubyiruko rwaturutse mu turere twose tw’igihugu ruhagarariye abandi batandikanye bagera kuri miliyoni 2 (…)
Bamwe mu bahinzi b’ikawa bo mu mudugu wa Bunnyari, mu kagari ka Murambi, mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro barinubira ibiciro bihindagurika bya kawa, bakavuga ko abazibagurira bahindura ibiciro byazo uko bashatse kandi mu buryo budasonutse.
Umwe muri aba bahinzi, witwa Ndagijimana Innocent, utuye muri uyu mudugu nawe avuga ko iki kibazo gihari, ndetse akagaragaza ko byabashyize mu rujijo kuko batazi icyibitera.
Ati: "Guhinduranya ibiciro bagashyira kuri 800, bakongera bakagabanya (…)
Abarimu bigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Gihorwe mu murenge wa Kabatwa, mu karere ka Nyabihu baravuga ko bakigorwa no kubona icyumba bahurirano nk’abarimu kugira ngo bategure amasomo.
Aba barimu babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga kuri iki kigo basaba ko bakubakirwa byibuze icyumba guteguriramo amasomo.
Bavuga ko iyo bashaka gutegura amasomo cyangwa gukora inama bimura abana mu ishuri rimwe bitewe nuko badafite icyumba cyabo.
Tuyisenge Aurore ni umwarimu (…)
Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsio ibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarushinje ko ari rwo rwateye ibisasu ku Nkambi ya Mugunga iri hafi n’Umujyi wa Goma kuri kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, DRCongo, ivuga ko ntacyo bishingiyeho.
Ku wa Gatanu tariki 03 Gicurasi nibwo mu Nkambi ya Mugunga hatewe ibisasu bihitana abantu barenga batanu. Umutwe wa M23 washinje Leta ya Congo kuba inyuma y’iki gitero, Leya ya Congo nayo ihita ibyegeka ku rwanda, cyane ko ivuga ko (…)
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 yapfuye urupfu bikekwa ko yiyahuye bitewe n’umukobwa wamubenze.
Ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 na 25, wakoreraga mu murenge wa Bugarama, nkuko abo muri uwo murenge babitangarije ikinyamakuru mamaurwagasabo.
Uwitwa Raissa wari usanzwe azi nyakwigendera yagize ati: "Njye uyu musore twahuriye mu bukwe turifotozanya gusa uko namubonaga nabonaga atakwiyahura kubera umukobwa, gusa abantu bavuga ko umukobwa (usanzwe akora akazi ko gusuka) yamwanze maze (…)
Bamwe mu bahinzi b’ibibigori mu Mirenge itandukanye, irimo Mugunga na Janja yo mu karere ka Gakenke baravuga ko icyonnyi cya nkongwa cyongeye kwibasira igihingwa cy’ibigori bakaba basaba ko batabarwa n’inzego z’ubuhinzi.
Aba bahinzi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Mugunga na Jana, assanga bavuga ko ubushobozi bwabo mu kurwanya iyi nkongwa bwarangiye, bagasaba ikigo cy’Ubuhinzi RAB ko cyakurikirana iki kibazo mu magaru mashya kuko bikomeje uko biri (…)
Abantu batatu bapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, babiri muri bo bagwiriwe n’inzu undi akubitwa n’inkuba.
Ni bimwe mu bituruka ku mvura iri kugwa mu bice bitandukanye mu Rwanda uhereye muri uku kwezi gushize, kwa Mata ndetse bikaba biteganyijwe ko izakomeza muri uku kwa Gucurasi, by’umwihariko mu karere ka Rutsiro, gakunze kwibasirwa n’inkuba n’ibindi biza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi, Ntihinyuka Janvier uyobora umurenge wa Mushonyi, aho (…)
Bisabwe na Guverinoma ya DRC, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kemeje ko MONUSCO ifunga ibikorwa byayo mu buryo bwa Burundu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa kabiri, 30 Mata 2024.
Ni nyuma y’uko n’ubundi MONUSCO yatangiye kugabanya ibikorwa byayo muri Kivu y’Amajyepfo muri Mutarama 2024 ndetse ingabo zayo zimwe zikaba zarazinze utwangushye.
Si rimwe, si kabiri Abaturage b’Abakongomani na bamwe mu banyapolitiki bibaza icyo MONUSCO imaze ku butaka bwabo, (…)
Byasaga naho kugerwaho bizakomeza kugorana ukurikije ibihato byagaragaye muri Gahunda Ubwongereza bwasinyanye n’u Rwanda yo kurwoherereza abimukira n’abasaba ubuhungiro mu Bwongereza ariko uwa mbere wo ku mugabane w’Afurika yabimburiye abandi barebwa n’ayo masezerano.
Gahunda y’ubwongereza n’u Rwanda ni uko abageze ku butaka bw’Ubwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko mbere yo kwiga ku kibagenza bazajya boherezwa mu Rwanda aho bazajya basuzumirwa dosiye zabo bakabona kwemererwa (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















