Ku wa Gatanu, ku tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere Karere ka Rubavu, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyateguwe n’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), mu rwego rwo kwibuka Abakiristo ba Diyoseze ya Kivu n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyigena Drocelle agaragaza amakuba yanyuzemo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe we n’umuryango we (…)
Abagize koperative Duhuze umurimo Twitezimbere binura umucanga mu mugezi wa Kinoni uhuza akarere ka Musanze na Nyabihu bakawushyira mu muhanda wa kaburimbo, bikabangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga, ibintu bishobora guteza impanuka mu gihe ntagikozwe.
Ni abashoramari bakorera mu murenge wa Busogo, mu karere ka Musanze.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo, Perezida w’iyi koperative ivugwaho kubangamira igikorwaremezo cy’umuhanda n’abawukoresha, yavuze bawushyira mu (…)
Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri riherereye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Musanze ryizihije imyaka 20 rimaze ritanga uburezi n’uburere bifite ireme bashimira Perezida Kagame warishyizeho ibuye ryifatizo muri 2003.
N’ibirori byabaye kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukuboza 2023 , aho byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Minisitiri w’uburezi Bwana Twagirayezu Gaspard wabijeje ko bazakomeza ubufatanye n’iri shuri.
Abarangije muri Ines Ruhengeri bavuga ko hari ibyo (…)
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda, ACP Rutikanga Boniface yatangaje ko ubu noneho ba kujya bahana bihanukiriye abatwara ibinyabiziga banyoye.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Igihe, avuga ko ngamba nagiye gukaza z’abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha bakarinda iyo bakora impanuka kandi bazi ko bihanwa n’amategeko.
Ni nyuma y’impanuka ikomeye yakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama, Mapendo Gilbert, (…)
Abakuru b’Imidugudu igize akarere ka Nyabihu baravuga bategereje telephone ngendanwa bahawe na Guverineri w’intara y’Iburengerazuba amaso ahera mu kirere.
Bavuga ko mu kwezi kwa Nyakanga 2023 uwari Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francis, yabasezeranyije telefone, aranazibereka, abwira ubuyobozi bw’Akarere ko buzazibagegezaho ariko ngo ntibazi uzibitse.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko telefone bemerewe zari izo kubafasha mu kazi ka buri munsi (…)
Mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro Rwanda Peace Academy giherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze hatangiye amahugurwa yiswe (The Women’s Leadership for peace course) arimo guhabwa abagore 19 bari mu myanya y’inzego zitandukanye mu buyobozi.
Aya masomo ngo agamije kubategurira kugira uruhare mu buyobozi bw’ubutumwa bujyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi.
Bamwe mu bitabiriye aya masomo beneza ko bafite byinshi bazabyungukiramo cyane ko ngo abagore usanga rimwe na (…)
Ubwo hasozwaga itorero Isonga ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara, Uturere n’Imirenge basezeranyijwe gukemurirwa ibibazo bigikoma mu nkokora imikorere y’akazi kabo.
Ni Itorero ryasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2023 bari bamazemo icyumweru batorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera aho bagaragaje ibibazo bibabangamiye birimo kuba badahabwa umwanya wo gusura imiryango yabo ndetse ngo hari n’ibindi bikorwa begekwaho badafitiye ubushobozi (…)
Nyuma yo gusanga nta mpamvu zikomeye zatuma Rwamurangwa Stephen na Mberabahizi Raymond Chretien na Nyirabihogo Jeanne bahoze bayobora akarere ka Gasano bakomeza gufungwa by’agateganyo bakarekurwa, uruhanza rwabo rwitiriwe Umushoramari Dubai rwahinduye isura.
Kuri ubu inyito y’icyaha bakurikiranyweho yarahinduwe kiba ukuba ikitso mu kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya mu gihe Nsabimana Jean akurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukora inyandiko (…)
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinoni mu karere ka Burera bakorera muri santere y’ubucurizi izwi nko "Munyanga" batunguwe no kubona ubuyobozi bwa Leta bufata icyemezo kubafungira ubwiherero rusange bari bubakiwe none basigaye bagana mu bihuru, ibintu bavuga ko bishobora guteza indwara zirimo n’icyorezo.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iyi santere ya Munyanga, bakifuza ko ubwo bwiherero bwafungurwa bakareka gukwiza umwanda hirya no hino (…)
Abuyobozi bo mu ntara y’Amajyaruguru basabwe, kurushaho kwita kuri serivisi baha abaturage bijyanye n’ibipimo byagaragajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), aho iyi ntara iri kuri 76.2% mu mitangire ya serivisi.
Babisabwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje uru rwego RGB, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’Abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF), barebera hamwe ibyagezweho ku bufatanye bw’izi nzego zose mu mwaka wa 2023 no kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi ku gipimo (…)
Abafite ubumuga bo mu karere ka Musanze baravuga ko bavukijwe uburenganzira bwabo nyuma y’aho ubuyobozi bugiye bubasezeranya inzira yabagenewe iborohereza kugera mu biro by’akarere ariko ntibishyirwe mu bikorwa.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yaganiraga na bamwe muribo bakunze kujya gusaba serivisi zitandukanye ku biro by’Akarere ka Musanze ariko bakagorwa no kuzamuka ingazi (Escarier ) zibageza ku biro runaka, aho bashakira serivisi. Umwe mu bafite ubumuga yagize ati: (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















