Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ibihugu bitandukanye gufasha kurinda inzira y’ingenzi y’amato ya peteroli izwi nka Strait of Hormuz mu gihe amakimbirane akomeje hagati ya Iran, Israel ndetse na USA. Iyi nzira kandi inyuramo hafi 20% by’amavuta n’ingufu bikoreshwa ku isi, bigatuma iba ingenzi cyane mu bucuruzi mpuzamahanga.
Trump yavuze ko Amerika yamaze kuvugana n’ibihugu birindwi hagamijwe gushyiraho ubufatanye bwo kurinda amato no kongera gufungura iyi (…)
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Shingiro baravuga ko kuba hari bagenzi babo bafite ubumuga bumva ko bakwiye guhora basabiriza ku muhanda, bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yasuraga abafite ubumuga bishyize hamwe bakora koperative yitwa Dukomeze ubuzima ihinga ibirayi ndetse ikanatubura aho kuri ubu abayibamo basanga 250 bishimira intambwe bamaze kugeraho.
Umuyobozi w’iyi koperative Sinzabaheza (…)
Nyuma yo gutangaza ku mugaragaro Umukandida Perezida watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko ari we Felix Anthoie Tshisekedi Tchilombi, akanama k’amatora CENI kahaye iminsi ibiri abataranyuzwe nuko yagenze yo kubigaragaza.
Mbere gato yo gutangaza by’abagateganyo amajwi yavuye mu ibarura ry’amatora, umukandida Perezida ariwe Martin Fayulu yateguje abamuri inyuma ko bagomba kwigaragambya bamagana igisa n’ikinamico y’amatora yabaye muri Congo, (…)
Abaturage bo mu karere ka Nyabihu, by’umwihariko abakunze kugana Ikigo Nderabuzima cya Nyakiriba giherereye mu Murenge wa Rugera, baravuga ko batazongera kugorwa no kugera kuri iki kigo kubera ko batangiye kubahangira umuhanda mushya.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Rugera , aho uyu muhanda urimo gukorwa bakaba ariho bahera bashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ibikorwa remezo akomeje kubagezaho.
Ni umuhanda mushya ugera ku kigo (…)
Nyuma yuko atengushywe n’umusaruro w’Ingabo zihuriweho z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba EACRF, Perezida Felix Tshisekedi Chilombo yazanye ingabo za mbere za Afurika y’Epfo kumufasha #M23.
Umuvugizi w’ingabo za DRC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru witwa le Lieutenant-Colonel Njike Kaiko yemeje ko hari abasirikare ba Afurika y’Epfo bageze muri kiriya gihugu. Bahagaze ku wa Gatatu taliki 26, Ukuboza, 2023.
Njike Kaiko avuga ko bahagaze hakurikijwe imyanzuro y’Inama idasanzwe (…)
Mu nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi batandukanye bo Ntara y’Amajyaruguru, abafatanyabikorwa, abikorera, inzego z’ubuzima n’iz’umutekano bagaragaje ko amakimbirane mu miryango no kutamenya gutegura indyo yuzuye ariryo pfundo ry’ikibazo cy’igwingira mu bana.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice wari uyoboye iyi nama yagaragaje ko abayobozi bashyizemo imbaraga iki kibazo cy’igwingira cyacika burundu, gusa yahaye umukoro abayobozi bafite mu nshingano kwita ku (…)
Abaturage bagera ku bihumbi bibumbiye muri koperative zirindwi zo mu karere ka Musanze n’indi imwe ya munani yo mu karere ka Huye baratabaza, ari nako bahanze amaso Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ngo ibakemurira ikibazo bahuye nacyo cy’umufatanyabikorwa IMARB Group Ltd wabatekeye umutwe agakoresha uko yishakiye inkunga bahawe n’iyi Minisiteri binyuze mu mushinga witwaga PASP.
Izi koperative uko ari zirindwi zisanzwe zihingira ibirayi mu karere ka Musanze, naho iya munani ikaba (…)
Abaturage basaga ibihumbi 2000 bo mu karere ka Nyabihu, mu mirenge ya Rugera na Shyira baravuga ko bashonje bitewe no kubura icyo bakora nyuma yo gufungirwa akazi kari kabatunze.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuga ko aho binuraga umucanga mu mugezi wa Nyamutera na Giciye hafunzwe n’ubuyobozi ku mpamvu nabwo busobanura.
Twaratsinze Jean D’amour ntiyatinye kuvuga ko inzara ibishe, yagize ati: "Dufite inzara ikomeye cyane, abaturage twahakoreraga tubayeho nabi, ubuyobozi (…)
Bamwe mu barimu bafite ubumuga bukomatanyije baravuga ko bakigorwa no kutagira ibikoresho bihagije bibafasha mu myigishirize yabo, aho basaba ko babihabwa kugira ngo bakomeze gutanga umusaruro ufatika.
Aba barimu babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga ku kigo kimwe cy’igisha abafite ubumuga bwo kutabona cyitwa BSVI ,giherereye mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve , aho bemeza ko ubushobozi bwo gutanga uburezi bufite babufite ariko ibikoresho bikaba aricyo kibazo. (…)
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo guhamya Nsabimana Jean uzwi nka Dubai guhamwa n’ibyaha bumukurikiranyeho agafungwa imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 3.
Uyu mushiramaro niwe wubatse Umudugudu w’Urukumbuzi, mu karere ka Gasabo, nyuma y’imyaka igera ku 10 (mu 2023) haboneka inzu zimwe zagaragaje ko zubatswe mu buryo bwiswe ko busondetse hatangirwa iperereza Bata muri yombi abayobozi barimo Rwamurangwa Stephen na Mberabahizi Raymond Chretien na Nyirabihogo Jeanne nk’abahoze (…)
Nyuma yaho umukecuru witwa Mukarukundo Elina w’imyaka 62, utuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe yicishijwe amabuye Guverineri w’intara y’iburengerazuba Hon.Lambert Dushimimana arasaba abaturage kutajya bihanira.
Ni insanganya yakozwe n’abaturage mu ruhame bamukekaho amarozi.
Ibi yabisabye abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe
Ubwo yari yaje kwifatanya nabo mu nama yabahuje kuri uyu wa Kane, baganiye ku bijyanye n’imibereho yabo ariko anitsa cyane ku kibazo cy’urwo rupfu (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.


















