Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

RDC: ABAGERA KURI 24 BAHITANYWE N’IMPANUKA YA GARI YA MOSHI ABANDI BARAKOMEREKA

Monday 18 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Romeo

Byibuze abantu 24 nibo bapfuye abandi 31 barakomeraka kuri iki Cyumweru, itariki 17 Werurwe, ubwo gari ya moshi yari ipakiye yakoraga impanuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe n’igipolisi na serivisi z’ubuvuzi.

Iyi mpanuka yabereye mu Ntara ya Kasai hagati mu burengerazuba bwo hagati muri Congo.

Umwe mu bayobozi b’imihanda ya gari ya moshi yavuze ko babashije kubona imirambo 24 yiganjemo abana ariko iyi mibare akaba ari iy’agateganyo kubera ko imizigo yari itarakurwamo yose.

Benshi mu baguye muri iyi mpanuka ngo bari ba kigingi kubera ko iyi gari ya moshi yari isanzwe itwara imizigo gusa kandi ijoo rikaba ryaguye batararangiza kubarura.

Biravugwa ko imizigo myinshi yatakaye mu mazi ku kiraro kiri hejuru y’umugezi wa Luembe nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga. Abakomeretse bikabije bakaba bajyanywe mu Bitaro bya Kakenge.

Dr Jean Claude Tshimanga wo ku Bitaro bya Kakenge aravuga ko bakiriye inkomere nyinshi akazi kakaba kababanye kenshi nyuma y’uko bari bamaze kwakira izigera kuri 31.

Biravugwa ko iyi ari impanuka ya 3 ya gari ya moshi ibaye mu gihe kitarenze ukwezi. Abantu batanu bakaba baraguye mu mpanuka nk’iyi mu kwezi gushize ahitwa Kalenda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru