Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana muburyo butunguranye

Tuesday 18 September 2018
    Yasomwe na

CSP Gashagaza Hubert wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri.

Amakuru agera kuri mamaurwagasabo.rw ni uko CSP Gashagaza Hubert wahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yishwe, umurambo we ukaboneka mu Karere ka Kicukiro ahazwi nk’i Ndera.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye mamaurwagasabo.rw ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko Gashagaza yishwe n’abagizi ba nabi.

Ati “Amakuru ni ko umuntu wamubonye bwa mbere ari umumotari wamubonye hafi saa kumi n’imwe z’igitondo. Yabonye imodoka yamenetse ikirahure cyo ku ruhande rwa shoferi irimo umuntu wapfuye hari imigozi isa n’aho yanigishijwe mu ijosi. Ni imigozi isa n’iya mudasobwa cyangwa televiziyo.”

Mbabazi yavuze ko abantu bishe Gashagaza, basa n’abamuyobeje kuko umurambo wagaragaje i Ndera aho Abashinwa baparika amakamyo mu muhanda w’igitaka uri nko muri metero ijana uvuye kuri kaburimbo.

Yakomeje avuga ko abashinzwe iperereza ku bimenyetso muri RIB bagiye aho ibi byabereye ‘nibo batubwiye uko babisanze’ ndetse umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma.

Gashagaza yari yarasezerewe muri Polisi y’Igihugu muri Kanama 2016, ubu yakoraga mu Nkeragutabara.

Mbabazi yavuze ko urupfu rwe rwatunguranye kuko nta muntu n’umwe bari bazi ko afitanye ikibazo nawe n’umuryango we ntawe uravuga ko ucyek

Gashagaza yakoze mu ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha ndetse yanakoze muri iri shami ubwo yari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru