Ubwo mu karere ka Rwamagana haberaga isozwa ry’imurikagurisha ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba aho abikorera bo muri iyi ntara bavuga ko babonye umwanya mwiza.
Abacuruzi baganiriye na Mama Urwagasabo TV bavuga ko babonye umwanya mwiza wo kwiga. Uwitwa Ndayisenga Anacret usanzwe akorera ibikorwa bye mu karere ka Kirehe yagarutse ku byo yungukiye muri iri murikabikorwa ry’abikorera bakorera muri iyi ntara.
Yagize ati ‘’Nge naturutse mu karere ka Kirehe ninaho nkorera ariko iri murikabikorwa twaryigiyemo byinshi mbese umuntu yavuga ko ryatubereye urugendo shuri’’.
Agaragaza kandi ko aha yahahuriye nabo bahuje umwuga bityo biza koroha ku gusangira ubumenyi. Mu magambo ye yagize ati ‘’Ubu twamenyanye nabo dukora bimwe twasangizanyije amakuru y’uko dukora ibikorwa byacu kandi byatanze umumaro’’.
Undi nawe mu bo twaganiriye nabo witwa Murerwa Angelique nawe yagarutse kubyo iri murikabikorwa ryamusigiye maze agira ati‘’iri murikabikorwa rinsigiye byinshi ntarinzi nigiyemo byinshi bijyanye n’isoko kandi nanahahuriye n’abakiriya bange’’.
Bagaruka ku kibazo cy’ibikorwaremezo bose bagaragaje ko hakiri imbogamizi yo kuba batarabona ibikorwaremezo byiza uyu ni umuhinzi mworozi nawe asanzwe akorera muri Rwamagana aha arasobanura uko bahuye n’imbogamizi.
Yagize ati ‘’nubwo nkorera aha ariko kuba ntabikorwaremezo byiza byari bihari wasangaga bigora abantu baturutse kure, ndetse no mu gihe imvura yaguyemo twaratesetse cyane’’
Goverineri w’Intara y’Iburasirazuba Prudence Rubingisa amara impungenge aba bikorera basanzwe bakorera muri iyi Ntara y’Iburasirazuba ko batangiye gutunganya ahazubakwa iki gikorwa remezo.
Yagize ati ‘’Akarere ka Rwamagana kamaze gutangira gutegura ahazubakwa iki gikorwaremezo ndetse hamaze no kuboneka twamaze kwemeza igishushanyo mbonera aha hazaba harimo aho kumurikira ndetse n’inzu yo kwidagaduriramo ku rubyiruko, ubu rero turi gushakisha amikoro dufatanyije n’abikorera kugira ngo dushobore kubitangiza’’
Abaje kumurika ibikorwa byabo bagera kuri 280 biganjemo abanyarwanda hakaba hari n’abanyamahanga. Mu byamuritswe higanjemo serivise zitandukanye, ibikorwa bishingiye ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi.
























