Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abacuruzi bakorera ku Mupaka Muto wa Rubavu, Petite Barriere, bakomeje kwibaza amaherezo y’isoko ryahubatswe rya "Rubavu Cross Border Market" kuri ubu rikoreramo abacuruzi bake cyane ugereranyije n’uburyo ringana.
Bamwe mu bacuruzi bakorera muri iri soko bavuga ko nabo isaha ku isaha bashobora kurivamo kuko batangiye guhura n’igihombo gikabije bitewe nuko nta bakiriya bajya baza kubagurira ibicuruzwa ndetse kuri bamwe batangiye kuvamo.
Abaricururizamo bavuga ko intandaro yo kuva muri iri soko ari uko akarere ka Rubavu katarafata umwanzuro wo gukemura ikibazo cy’utundi dusoko duto dukorera mu nkengero z’iryo soko, ndetse n’umubare munini w’abazunguzayi bacururiza mu muhanda bitewe no gutinya umusoro.
Umwe mu bacuruzi yagize ati, "Abantu bakoreraga hano barahombye baritahira, kandi natwe ubu turi mu gihombo gikomeye bitewe nuko nta bakiriya bajya baza hano. Indi mpamvu ni abacuruzi bakorera hanze mu dusoko dukikije iri soko kandi urabona ko ibibanza byambaye ubusa nta bantu ."
Uyu mucuruzi akomeza asaba akarere ko bashyira ingufu mu guca aba bacuruzi bakorera hanze y’iri soko cyane ko bakora bakwepa umusoro, bigatuma abo mu isoko babura abakiriya.
Umutoni Shadia nawe yavuze ko kuva umupaka wafungwa kubera COVID-19 nta bakiriye bagikunda kubona cyane ko hari abakongomani bazaga kubahabira nabo batakiza.
Yagize ati "Nukwirirwa twicaye tugataha nta kundi, kuva umupaka wafungwa nta bakiriya twongeye kubona, abenshi baturukaga muri Congo. Ikindi ni abantu bakorera hanze, baratubangamira cyane, kuko niba badasora bagurisha uko bishakiye , bagatinya kuzamo hano."
Uyu mucuruzi akomeza avuga ko hari abigeze kurizamo bamaramo igihe gito basubira gucuruza hanze aho umusoro utazabagora, bagazacuruza bisanzuye.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Idophonse avuga ko mu minsi mike iki kibazo kizaba cyabonewe igisubizo
Kambogo yagize ati "Tugiye kuganira n’abacuruzi ndetse n’amakoperative bakorera muri iri soko kandi mu byukuri ubu bucurizi bw’ubuzunguzayi ntibwemewe, ndabizeza ko mu gihe cy’ukwezi iki kibazo kizaba cyakemutse."
Iri soko rimaze imyaka igera kuri itatu ryubatswe mu rwego rwo korohereza abacuruzi bakorera muri kaka karere by’umwihariko abegereye umupaka muto wa Rubavu.
Ibicuruzwa bimwe nk’imboga biborera mu isoko kubera kubura abakiriya


























