Mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle (VJN), mu murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, hahembwe urubyiruko rwagaragaje imishinga yarushije indi.
Abahembwe bose hamwe ni 21, nyuma yo kugera mu cyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa, hari hafashwe abagera kuri 51, hanyuma hazagutoranywamo 23, nyuma hatoranywa abandi bagera kuri 21.
Musengimana Charlote, akora mu mushinga wo gukora muri salon, mu byo akora harimo ibikorwa byo gutunganya imisatsi ndetse n’inzara niwe wabaye uwa mbere muri aya marushanwa ahembwa ibihumbi 800,000. Asaba bagenzi be kudacika intege bagakora cyane.
Yagize ati"Uko natangiye nabyita ko byari biciriritse, kuko natangiranye amafaranga makeya, nitabiriye amarushanwa, nyakora neza, baratugenzuye basanga ibyo nababwiye n’ibyo basanze mfite ari byo".
Yakomeje agira ati" Nanjye sinarinziko byakwemera dore birangiye mbonye n’impano nziza ishimishije, ubwo rero nabashishikariza gukora cyane".
Niyonkuru Olivier, wabaye uwa kabiri muri aya marushanwa, avuga ko akora ibikorwa bitandukanye nk’inkweto, imikandara, amakofi ndetse n’ibikapu by’abagore.
Agaragaza ko aya mafaranga yahembwe agiye kumwunganira muri kano kazi asanzwe akora.
"Twaje hano mu marushanwa bwa mbere, tuvuga ibyo dukora, bakaza kudusura, bakareba niba ibyo ukora aribyo".
Yakomeje agira ati"aya mafaranga ikintu agiye kumfasha, hari ibikoresho ntari mfite, bituma ntakora ibintu biri hejuru, amafaranga ikintu agiye kumfasha ni ugukora ibikoresho bimwe na bimwe bituma ntera imbere kurushaho".
Frère Ringuyeneza Vital, akaba ari Umuyobozi wa Vision Jeuness Nouvelle, agaragaza ko kubura ingwate kuri rumwe mu rubyiruko, ari kimwe mu cyuho kigararagara mu kwiteza imbere.
Ati"Abenshi baravuga ngo bafite ikibazo cyo kubona icyo twita ingwate kubera ko hari ababa bakeneye gutangiza business (ubushabitsi) yabo ngo ikomere, ariko bakabura ingwate, haba ari ababyeyi, haba ari abavandimwe cyangwa inshuti, ntibabone iyo ngwate kugirango nabo bagire kuri ayo mafaranga, iki rero ni igikorwa kizahoraho buri mwaka, kugirango b’abajene, tube tubategura, hari aya marushanwa ya Vision Jeunesse Nouvelle ariko hari n’andi marushanwa menshi ahari".
Nibura abageze ku cyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa ni 21, bose bahawe bahembwe agera kuri miliyoni 6 400 000.

























