Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko ibyo bagezeho byose mu iterambere ry’akarere babikesha ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.
Yabitangaje ubwo Perezida Kagame yasuraga abaturage bo muri ako karere, avuga ko bageze kuri byinshi binyuze mu nama bahabwa nawe.
Yagize ati: “Mu bukungu mwabibonye ko imihanda ya kaburimbo yagiye yiyongera, n’imihanda y’ibitaka nayo isigaye igendwa kuko yagiye itunganywa kurushaho. Amazi tumaze kugera ku kigero cya 68%, amashanyarazi tumaze kugera ku kigero cya 78%.”
Yakomeye avuga ko mu buhinzi n’ubworozi ari rwo rwego runini rugize akarere ka Ruhango, aho bamaze gutera imbere bifatika.
Yatanze urugero, ku gihingwa cy’imyumbati uyu mwaka umusaruro wavuye kuri Toni 204 000 zikagera kuri Toni 406 000.
Ibyo biri mu byatumye bahabwa uruganda rutunga ifu yayo ruri mu murenge wa Kinazi.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango yavuze kandi ko bafite isoko rinini ry’amatungo rya Ruhango ndetse n’ibagiro rya kijyambere. Banafite inganda nziza ebyiri zitunganya umuceri.
Yanashimiye ko imirimo yo gutunganya ibishanga birimo n’igishanga cy’Akagera byose hamwe bikaba bifite 788ha.
Imusozi naho harateganywa gutunganya 1499ha, ibyo bizakorwa mu rwego rwo kuryanya isuri kugira ngo ibishanga bitazongera gupfa.
Meya Habarurema yavuze ko abikorera bo mu Ruhango bibutswe kuko bari barashegeshwe na Covid-19, maze bashyirirwaho uburyo bw’inguzanyo yaroheje.
At: “Mwabashyiriyeho ikigega cyo kuzahura ubukungu bwobo, hanyuma ubu abikorera 168 bakaba barahawe inguzanyo yunguka makeya, 8%, yose hamwe ikaba igera kuri miliyoni 221 bamaze kwakira.”
Yavuze ko bazirikanye cyane gahunda y’amashuri y’imyuga, kuri ubu bakaba bafite mashuri 15 y’imyuga muri aka karere y’ubumenyi ngiro, ni ukuvuga hafi amashuri abiri muri buri murege.
Nubwo bimeze gutyo ariko Umuyobozi w’akarere yavuze ko bafite gahunda yo gushyiraho ’TVET Wing’.
Iki ni igice cy’imyuga kizongerwa mu mashuri yari asanzwe.
Mu buzima ngo abaturage bisimira ko bahawe ibitaro byo kurwego rw’Intara ndetse banishimira ko bafite ibitaro 2 iby’akarere n’iby’Intara.
Gahunda yo kuzamura abatishoboye nayo yakozweho kandi neza.
Habarurema yagize ati: “Gahunda yo kuzamura abatishoboye mwageneye abaturage tuzibagezaho neza; kuva muri 2017 abaturage 7767 bahawe inguzanyo muri gahunda ya VUP ingana n’amafaranga miliyoni 843, bagakora imishinga mito iciriritse bakazayishyura ku kigero gitoya kingana na 2% y’ingungu.
Abatarahawe inguzanyo nabo hari ikindi mwabageneye kandi twakibagejejeho kuko bahawe akazi barahembwa, abo bahawe akazi ni ibihumbi 4391, hanyuma abandi bahabwa amafaranga kuko batari bafite imbaraga zo gukora akazi, bo ni 17 757.”
Gusa nubwo bimeze gutyo, abatuye mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo baracyakeneye ibindi byabafasha kuzamura akarere kabo.
Ibyo ngo birimo imihanda ya kaburimbo, nibura nk’itatu ari yo umuhanda wa Ruhango-Kinazi, ukazahuza kandi akarere kabo n’aka Kamonyi.
Undi muhanda ni uva Ruhango-Gitwe-Buhanda ariwo uhuza Ruhango na Karongi ari naho hari ibitaro by’akarere na Kaminuza bya Gitwe. Naho undi ni umuhanda wa Kirengere-Kaduha ubahuza n’akarere ka Nyamagabe.
Ikindi abaturage bifuza nk’uko umuyobozi w’akarere yabigejeje ku Mukuru w’igihugu wari wabasuye, ni amazi n’ubwo bageze ku kigero cya 68%.
Uagaragaje ko hari imirenge imwe itagira amazi, nk’umurenge wa Ntongwe n’uwa Kinihira kuko yo itararenga ku kigero cya 37%.
Abatuye akarere ka Ruhango benshi bakora ubuhinzi ariko hari n’ubucukuzi by’amabuye y’agaciro ndetse n’umutungo kamere muri rusange.























