Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rulindo: Abakorera mu gakiriro ka kijyambere barataka kutagira umuriro uhagije

Tuesday 26 September 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abakorera imirimo itandukanye mu gakiriro ka kijyambere ka Rulindo, kubatse mu murenge wa Base barataka kutagira umuriro w’amashanyarazi uhagije ndetse bamwe bashobora kwigendera.

Aba baturage babitangairije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga muri ahari aka gakiriro, basaba ubuyobozi kugira icyo bwakora kugira ngo bakomeze gukora imyuga neza, ntankomyi.

Umwe mu bahakorera yagize ati: "Njye nkora umwuga wo gusudira hano mu gakiriro ariko ikibazo dufite nta muriro uhagije tubona mbese ntabwo dukora neza nkuko bikwiye, turasaba ko badufasha tukabona amashanyarazi ahagaije."

Undi mubaganiye n’umunyamakuru yagize ati: "Usanga mubazi imwe ikoreshwa n’abantu benshi nabyo bikaba intandaro yuko bamwe babura umuriro, bikomeje kuduteza igihombo."

Aba baturage bakomeza bavuga ko kuba umuriro ufahagije byiyongeraho ko uhora ugenda ukamara igihe ukongera ukagaruka, ndetse ngo bitewe no guhurira kuri mubazi ari benshi basiganira kugura umuriro bamwe bikababangamira cyane.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buri gukora kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere Madamu Muknyirigira Judith ntiyabasha kugira icyo atangariza umunyamakuru kugeza nubwo twamwohereje n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.

Agakiriro ka Rulindo n’isoko rya kijyambere byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1.5, hakibazwa impamvu ubuyobozi budashaka ibisubizo bikwiye kugira uhakorera abashe gukora yisanzuye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru