Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rusizi: Abarema isoko rya Hepfu mu karere ka Rusizi bifuza ko ryubakirwa

Thursday 23 January 2025
    Yasomwe na

Iri soko riri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu rimaze imyaka 28 ritubatse, riremwa n’abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, n’abaturanyi bo mu gihugu cya Repubulika ya Congo (DRC), mu bice bya Bukavu, Birava ndetse n’abo ku kirwa cya Idjwi.

Aba bavuga ko iyo imvura iguye ibanyagira, bakabura n’aho bugama bakabura naho babika ibicuruzwa byabo bakabitahana.

Bamwe muri aba baturage babwiye UMUSEKE ko bifuza ko isoko ryubakirwa bakazajya barirema batekanye.

Samunani Samuel akorera muri iri soko yagize ati: “Iri soko rizamo abantu benshi, Abanyarwanda, Abanyecongo, guhera mu kwa kabiri bahazana ikawa bakagura ibyo kurya n’amatungo, imvura iragwa bakabura aho bugama.”

Undi muturage ati: “Isoko rimaze nk’imyaka makumyabiri n’umunani riremwa. Iyo imvura iguye turiruka, tukajya kugama abandi bakanyagirwa n’imizigo yabo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, butangaza ko iri soko ryashyizwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ko ari bwo rishobora kubakwa.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimama Alfred yagize ati: “Hariya hari amasoko abiri, irya Gatsiro n’irya Hepfu, acururizwamo amatungo. Turi kuyakorera inyigo kugira ngo abe amasoko ajyanye n’igihe barema banezerewe. Hazafatwa icyemezo turebe ko mu gengo y’imari y’umwaka utaha twazabikoraho tukayubaka.”

Iri soko rirema kabiri mu cyumweru, ku wa Mbere no ku wa Gatanu, rijyanwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo ibiribwa, imyenda n’amatungo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru