Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rwamagana: Abajyanama b’ubuzima baravugwaho kugurisha udukingirizo tw’ubuntu

Thursday 11 April 2024
    Yasomwe na

Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana, rwo muri santere ya Muyumbu ahazwi nko ku Ivi, bakora uburaya barashinja abajyanama b’ubuzima kubagurisha udukingirizo baba barahawe ngo badutangire ubuntu ku bashaka gukora imibonano mpuzabitsina bikingiye.

Ni udukingirizo abajyanama b’ubuzima mu mudugudu bahabwa kugira ngo hatagira uwandura virusi ya Sida cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonanompuzabitsina idakingiye.

Ku bakobwa bakora uburaya muri ako gasantere ko ku Ivi, bavuga beruye ko uburaya ari bwo bubatunze kuko ntakandi kazi bagira.

Bakomeza bavuga ko bafite ikibazo cyuko virusi itera Sida yazakwirakwira muri benshi kubera ko udukingirizo bagakoresheje abajyanama b’ubuzima bajyaga batubaha ku buntu basigaye batubagurisha, bikarangira bakoreye aho (barikingiye).

Uyu ni umwe mu bitwa Indangamirwa (indaya) bafite icyo kibazo, waganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru, yagize ati: "Udukingirizo abadufite, baduhaye ngo bajye baduha indangamirwa ku buntu baratugurisha wajya no kukamwaka akakubwira ngo urampa amafaranga, waba utayafite akakakwima ukagenda."

Undi mukobwa ugaragara nk’ukiri muto ariko ukora uburaya agira ati: "Dufite Abanyabuzima hano ku Ivi nta prudence (agakingiriro) baguha ahubwo wajya kuyigura kandi barazifatiye Ubuntu; niba ugiye ku munyabuzima akaguha prudence ya 100frw urumva aba akumariye iki?"

Uyu akomeza avuga ko nyuma yo kubona ko basigaye batazibaha mu buryo bworoshye basigaye bajya kwa muganga ku Muyumbu cyangwa i Murenge.

Ati: " Rero ibyiza mwababwira, nkatwe b’abakobwa niba ari prudence tugiye kureba tukazizana."

Aba bakobwa n’abandi babyaye kubera kwishora mu buraya muri aka gace bavuga ko mbere zitarajya mu maboko y’abajyanama b’ubuzima bajyaga bazisanga mu gasanduku ku mudugudu uzishaka akajya kuzifata ku buntu.

Ibyo kubura udukingirizo kw’uru rubyiruko rw’abakobwa bishimangirwa na basaza babo b’abahungu cyangwq abagabo, bavuga ko kwa muganga bazibaha ariko abajyana b’ubuzima bo bakazibagurisha.

Uyu yagize ati: "Ariko bariya banyabuzima bazigurisha ni ba bayobozi barya magana atanu kugira ngo bakemure ikibazo cy’umuntu."

Ikigo cy’Ubuzima RBC ntacyo kirasubiza umunyamakuru ngo amenye ikibazo cyaba kiri muri abo bajyanama b’ubuzima kigenzura cyangwa niba hari andi mabwiriza bafite mu itangwa ry’udukingirizo aho twagenewe gutangwa ku buntu mu gihugu.

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru