Ni abatuye ahari ahahariwe icyanya cy’inganda bavuga ko babangamiwe n’uruganda rutunganya ibirimbwa by’amatungo kubera umunuko utekurwa n’uru ruganda.
Emmanuel Nayituriki ni umugabo usanzwe atuye aha mu magambo ye yagize ati"izi nganda usanga harimo izirekura imyuka mibi cyane, urugero nka ruriya rutunganya ibiryo by’amatungo hamye n’urutunganya ibyuma usanga iyo imvura iguye amazi ahindura ibara kubera ibyuka birekurwa n’izo nganda kandi nanone ugasanga ziduteza umunuko aho dutuye’’.
Aba baturage bifuza ko bakimurwa aha hantu kuko bishira ubuzima bwabo mu kaga.
Emmanuel Nayituriki yongeyeho ati"nkatwe dutuye hano ubona ko tuzituriye cyane rwose batwimura kuko turabangamiwe’’.
Naho Mukeshimana Christine we yagize ati"usanga dupfuka amazuru iyo tuhageze rwose bibaye byiza batwimura aha hantu’’.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko hakorwa ubugenzuzi bityo hazarebwa inganda zitujuje ibisabwa.
Yagize ati"mu busanzwe tugenzura imikorere y’inganda tukareba ko ziri kubahiriza ibisabwa ubwo turaza kongera turebe tubasabe kubahiriza ibisabwa’’.
Uruganda rushirwa mu majwi n’abaturage n’uruganda rutunganya ibirimbwa by’amatungo dore ko natwe ubwo twahegeraga twasanze Koko abaturage batabeshya kubera impumuro mbi twahasanze wumva ko iteje inkeke.





















