Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Morrison, umugore wa mbere w’umwirabura watsindiye igihembo cya Nobel, yatabarutse

Wednesday 7 August 2019
    Yasomwe na

Toni Morrison, wabaye umugore wa mbere w’umwirabura ufite inkomoko muri Afurika watsindiye igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo, yapfuye afite imyaka 88 y’amavuko.

Umuryango we, n’akababaro kenshi, wemeje ko Morrison yapfuye amaze "igihe gito arwaye".

Uyu yanditse ibitabo 11 mbarankuru, yatsindiye icyo gihembo cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 1993, igitabo cye cya mbere, ’The Bluest Eye’, akaba yaragitangaje mu mwaka wa 1970.
Igitabo cye ’Beloved’ yasohoye mu mwaka wa 1987 cyavugaga ku mugore wahunze ubucakara, cyaje gukinwamo filime yarimo na Oprah Winfrey, mu mwaka wa 1998.

Morrison yigeze kuvuga ati: "Turapfa. Icyo gishobora kuba ari cyo gisobanuro cy’ubuzima. Ariko dukora ururimi. Icyo gishobora kuba ari cyo gipimo cy’ubuzima bwacu".

Itangazo ry’umuryango we rivuga ko yari "umubyeyi wuje urukundo, wuzukuruje ndetse ufite n’abamufata nka nyina wabo". Ryongeraho ko "yapfuye mu mahoro" ku wa mbere w’iki cyumweru "akikijwe n’abo mu muryango we inshuti".

Yapfiriye ku bitaro cya Montefiore Medical Center biri i New York.

Abandi bagore b’abirabura bazwi cyane batsindiye igihembo cya Nobel barimo umunyakenya Wangari Maathai (igihembo cy’amahoro, 2004) n’Abanyaliberiya Ellen Johnson Sirleaf na Leymah Gbowee batwaye igihembo cy’amahoro mu 2011.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru