Sunday . 11 May 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 May » Musanze:Abaturage bahawe gasopo nyuma yo guhohotera inzego z’ubuyobozi – read more
  • 9 May » Rutsiro: Nubwo bafite amashanyarazi ariko kubura cash pawa byabahejeje mu kizima – read more
  • 8 May » AMAKURU AGEZWEHO MU MIKINO – read more
  • 7 May » Rusizi: Abaturiye uruganda rwa Cimerwa barasaba ko bakizwa intambi zikomeje kubasenyera – read more
  • 7 May » Gakenke: Ababyeyi baravuga ko ivuriro ryo kuboneza urubyaro begerejwe rizabafasha kuringaniza urubyaro – read more

Rwanda, Congo, Burundi: Umushinga Labenevolencia wafashije kuzahura umubano ku mipaka mu bihe by’amage

Monday 30 October 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

Abagize Umushinga Labenevolencia ukorera mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, u Rwanda, Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, batabgaza ko biahimira umusanzu uyi mushinga umaze kugira mu kunoza ubuhahirane bwo ku mipaka ihuza ibyo bihugu bifasha cyane abaturiye imipaka n’abacuruzi bayinyuraho mu buzima bwa buri munsi.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu ubwo bamwe mu bakozi b’uyu mushinga bareberaga hamwe ibyagezweho mu mushinga Media 4 Dialogue
bamazemo imyaka 4 (2019-2023), wibanze ku kugarura umutekano, ubuhahirane mu karere bigamije amahoro ku bahurira ku mipaka y’u Burundi, u Rwanda na Congo DRC.

Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, Ngoma King yavuze ko batangira uwo mushinga hari ibibazo bishingiye ku makimbirane nayo aterwa na politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari yagiye akurikirwa n’ubugizi bwa nabi kugeza ubu.

Akomeza agira ati: "Ikindi hagiye hakoreshwa ibiranga abantu (identity), uko abantu bagiye baremwa, bamwe bishingiye ku Moko, ku rurimi, ku mateka no ku turere, bigatuma abo bantu bose baturiye akarere batemerana, badahuza, badasabana.

Ikindi ni uko twabonye ko hari bimwe bubakira ku biranga abantu; ibyo byose bikaba byarabanyamiraga ubusabane n’imibanire yabo, cyane cyane noneho wakubitiramo n’ibibazo n’ibibazo byo kutumvikana mu bya politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari ugasanga bigize ingaruka zihariye kuri ba bantu baturiye imipaka cyane ko ubuzima bwabo ahanini bushingiye ku buhahirane. Iyo rero badashoboye guhahirana, iyo batabanye neza ubuzima bwabo buba buri mu kaga."

Akomeza avuga ko bamaze kubona ibyo bibazo bagiye bakorana n’abantu bafite uburyo bahuramo kenshi, nk’abacuruzi bambuka umupaka hashyirwaho komite baganiriramo zikanakemurirwamo bimwe muri byo.

Bamwe mu baturutse muri ibyo bihugu bitabiriye ibiganiro, bavuze ko akenshi basanga abaturage ubwabo nta kibazo gikomeye bafitanye ahubwo izindi mpamvu zitabaturutseho ari zo nyirabayazana w’amakimbirane bisangamo.

Umwe mu baturutse mu Burundi usanzwe mu bacuruzi bakorera mu mipaka ibahuza n’u Rwanda na Congo, yavuze ko Labenevolencia yagize akamaro mu bihe bitabaga byoroshye.

Yagize ati: "Hagiye haba ibiganiro bitandukanye, duhura n’ibyiciro bitandukanye, haba mu batuyoboye cyangwa muri soaiyete sivile n’abahagarariye abandi mu bacuruzi bato bato, tuganira ku bibazo bihari bituma bibonerwa igisubizo tukaba ubu twarageze ku rwego rwaho Umurundi agiriye ikibazo mu Rwanda Komite iri mu Rwanda ishobora kumufasha cyangwa ugiriye ibibazo muri Congo bakavugana kuko abo bantu baba bahari."

Akomeza avuga ko ku bijyanye n’ubuhahirane basigaye babona kwinubana kwaragabanutse aho muri iyi minsi ishize byagoraga kwambuka imbibi uva hamwe ujya ahandi.

Ku ruhande rw’abakongomani nabo bahamije ko umushinga Media 4 Dialogue waje Ari igisubizo ku bibazo bidasiba kuba hagati y’ibyo bihugu bikora ku gihugu cyabo kandi igikomeje kubafasha kuzahura ubuhahirane.

Umushinga Media 4 Dialogue waboneyeho no gutangaza undi ugiye kwinjiramo, kuva mu 2023 kugeza 2027 nawo uzita ku ngingo 6 kugeza ubu zirimo kubangamira abaturiye imipaka biganjemo abakora ubucuruzi n’urubyiruko muri rusange.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru