Umugaba Mukuru w’ingabo za M23, Gen Sultan Makenga yavuze ko Leta ya Congo yubahirije amasezerano basinyanye yahita yishyikiriza ubutabera Mpuzamahanga ahora akangishwa amanywa n’ijoro.
Uyu mugabo ufite ubuhanga bwihariye mu bya gisirikare mu gutegura intambara, mu mpera z’ukwezi gushize ingabo za leta ya Congo zatangaje ko zamurashe bikomeye hamwe n’abandi basirikare bakuru ba M23 ngo “biciwe mu mirwano muri Teritwari ya Rutchuru.”
Gusa ntibyateye kabiri Gen. Sultan Makenga yahise yiyereka abakekaga ko yapfuye, ababwira neza ko ari we uzayobora Congo.
Icyo gihe Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yanyomoje ayo makuru agaragaza“Ifoto ari kumwe na Chef we Gen. Makenga yongeraho ko ari we uzabohora Congo.”
Mu mashusho yafashwe kuwa 13 Nyakanga 2022 yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Gen Makenga ukomeje kurebesha ikijya ruguru ingabo za Congo, avuga ko atekanye kandi agishikamye ku ntego yo “guharanira ko basubizwa uburenganzira bambuwe mu gihugu cyabo.”
Makenga yeruye ko batazongera guhunga igihugu cyabo ko igihe ibyo barwanira bizaba byubahirijwe azishyikiriza ubutabera akangishwa na Leta ya Congo.
Ku byo yita ibikangisho bya Leta aho ivuga ko ahigishwa uruhindu n’ubutabera mpuzamahanga ku bw’ibyaha by’intambara yavuze ko adatinya ubutabera, aho ari ngo harazwi baza bakamufata.
Yagize ati“Hari n’abankangisha ko ndimo gushakishwa. Ko aho ndi bahazi baje bakamfata.”
Yemeza ko atarwanira impamvu ze bwite ko “ndwanira abaturage bose muri rusange. Abavuga ko turwanira impamvu zacu bwite baribeshya.”
Gen Makenga yabaye umugaba mukuru wa M23 nyuma yaho abagiye bamubanziriza nka Gen Laurent Nkunda afatiwe agafungirwa mu Rwanda na Gen Bosco Ntaganda agafatwa agashyikirizwa urukiko mpuzamanga mpanabyaha ICC.