Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

UMUKOBWA WA MICHAEL JACKSON MUGAHINDA NYUMA YIBYO NYAKWIGENDERA SE ASHINJWA

Monday 11 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Paris-Michael Katherine Jackson umukobwa wa Michael Jackson yatangaje ko ababajwe n’ibyo se akomeje gukorerwa. Yemeza ko urupfu rwa se ari akagambane ndetse bakomeje kumuremera ibyaha

Paris Jackson umukobwa wa nyakwigendera Michael Jackson

Uyu mukobwa uheruka gutangaza ko yafashwe ku ngufu afite imyaka 14 y’amavuko bikamuviramo ihahamuka,yaherukaga gutangaza ko se Michaël Jackson urupfu rwe rushobora kuba rwarapanzwe, ahamya ko yishwe atari uburwayi.

Yarushijeho gushengurwa umutima ku bw’intero n’inyikirizo biturutse kuri filime mbarankuru yakozwe na HBO, ivuga uko se Michael Jackson yasambanyije abana b’abahungu.

Iyi filime yiswe Leaving Neverland ishingiye ku nkuru y’abagabo babiri aribo Wade Robson na James Safechuck bemeza ko Michael Jackson yabasambanyije bakiri abana.

Uyu mukobwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter avuga ko ababajwe n’ibikorwa se akorerwa gusa ngo yizera ko nyuma yo gupfa yaruhukiye mu mahoro ibimuvugwaho ku isi atabyumva.Ati”Njye sindagira icyo mvuga kubyaha data ashinjwa gusa bigamije kudushyira mu gihombo.”

Aba bagabo uko ari 3 bashinja nyakwigenda kubasambanya bakiri abana

Abavandimwe ba Micheal Jackson barimo uwitwa Tito, Marlon, Jackie n’umwishywa we Taj bamaganye ibyo mwenewabo ashinjwa n’ubwo batarareba iyi filime. Radio BBC yo yafashe umwanzuro wo guhagarika gucuranga indirimbo za Micheal Jackson.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.