Nubwo hamaze guterwa intambwe ya nyuma yari ilomereye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, yo kohereza abasaba ubuhunzi n’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, ntibyabujije Ishami ry’umuryango w’Abibimbye kuvuga ko ibyo iki gihugu cyemeje binyuranyije n’inshingano gifite muri UN.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23/04/2024 nibwo Guverinoma Umukuru wa y’Ubwongereza, Rishi Sunak yabyutse yishimira ko ageze ku ntego yo gushyira mu bikorwa umugambi wo kohereza Abimukira n’impunzi mu Rwanda mbere yo gusuzuma dosiye zabo zisaba ubuhunzi.
Abategetsi babiri bo ku rwego rwo hejuru mu Muryango w’Abibumbye bahise batangira gusaba Ubwongereza kuburizamo gahunda yabwo yo kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro.
Mu itangazo basohoye bombi, umukuru w’ishami rya ONU ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, na komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU, Volker Turk, bavuga ko iyi gahunda izagira ingaruka mbi ku kurinda impunzi n’uburenganzira bwa muntu ku isi.
Grandi avuga ko kurinda abasaba ubuhungiro bisaba ko ibihugu byose bikurikiza inshingano byiyemeje.
Ariko muri iryo tangazo, Grandi avuga ko iyi gahunda y’Ubwongereza "ishaka kwihunza inshingano yo kurinda impunzi, ikabangamira ubufatanye mpuzamahanga ndetse itanga urugero ku isi ruteye impungenge.
Mugenzi we Turk agira ati: "Ni ingenzi cyane ku kurinda uburenganzira bwa muntu n’icyubahiro [agaciro] cy’impunzi n’abimukira bashaka kurengerwa, ko abantu bose bakurwa mu Bwongereza bahavanwa nyuma yo gusuzuma ibijyanye na buri muntu ku giti cye mu buryo bwubahiriza byimazeyo uburenganzira bwa muntu n’amategeko agenga impunzi."
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak avuga ko kwemezwa kw’iryo tegeko ryanditse amateka "si intambwe gusa itewe ahubwo ni impinduka ikomeye ku ihurizo ririho ku isi ry’abimukira."
Ku mpaka zose zagiwe kuri iyi ngingo n’aya masezerano hagati y’Ubwongereza n’u Rwanda, u Rwanda rwamye ruvuga ko rwiteguye kwakira abo bimukira kandi rukabaha gutuza mu gihe ibyabo bikigwaho, ndetse n’abashaka gutura babyemerewe.




















