Kuva aho u Rwanda n’Isi binjiriye mu bikorwa byo Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko abantu bagera kuri 39 bamaze gukurikiranwaho ibyaha bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni ibyaha bakoze mu bikorwa bitandukanye bigaragaza ingengabitekerezo cya Jenoside haba mu bikorwa cyangwa mu nyandiko, abo 39 bakaba barafashwe abandi bagera kuri 6 bakaba bagishakishwa ngi bagezwe imbere y’ubutabera ku byo bakekwaho.
Bimwe mu bikorwa igaragaza iyo ngengabitekerezo birimo n’ibikorwa byakorewe umuryango wa Kayiranga Charles, utuye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Mugina, aho we n’umugore bari baryamye bisanga imwe mu nzu zabo yatwitswe n’abataramenyekana bakoresheje lisansi, ibyari birimo birashya birakongoka.
Kayiranga avuga ko byabaye tarikio ya 12 Mata 2024. Akomeza agira ati: "Umudamu yambajije uko bimeze turavuga ngo ni inka zirimo kurwana, ariko mbyutse nsanga inzu yagurumanye irimo gushya. Hahiriyemo idomoro ya litilo 200, hahiramo umufuka w’amasaka, hahiramo amashitingi, hahiramo inkweto za Bote, hahiramo na za matela, hahiramo n’imyenda y’abana."
Si uru rugo gusa rwahuye n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri uku Kwibuka 30, kuko na Nzamukosha Seraphine yavuze ko yasanze abantu abamenye bamuranduriye inyumbati ibiti bisaga 80 kandi babikora mu bihe bitandukanye.
Yagize ati: "Mbere baranduye ibiti 25, ubwa kabiri barandura ibiti 17, ubwa gatatu barandura ibiti 7, ubwa kane barandura ibiti 27."
Uyu mukecuru warokotse jenoside avuga ko asanga byarakorewe ubugome kuko baraduye ibiteze kandi bakarandura barambika hasi atari n’ibyo bagiye kurya ngo byitwe wenda inzara.
Umukozi w’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB ushinzwe ishami rishinzwe gukumira ibyaha Ntirenganya Jean Claude, yabwiye Televiziyo Rwanda ko bigaragara ko iyo ngengabitekerezo ari iy’igihe kirekire cyane bityo bisaba n’igihe kuyirwanya.
Ati: Bivuze ngo ni nka wamurwayi n’ubundi bwamurenze, kumuvura bitandukanye n’uwo uburwayi bwe bukiri bushyashya. wa muntu ufite uburwayi bwamurenze, ndavuga ya myaka myinshi cyane abantu bigishijwe ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bigenganye nayo birasaba n’urugendo n’ubundi rurerure cyane kugira ngo ubu burwayi tubuvure bukire, abantu babohoke, bivane muri uwo mwambaro wa cyagihe kirekire bambitswe noneho babe abantu bashyashya, bumve ko kuba uri aho uboshywe n’amakuru ufite kuri jenoside, rimwe na rimwe atari nawe wagizemo uruhare kuko ushaka gukingira ikibaba abavandimwe, inshuti, abaturanyi nkuko wabyigishijwe, uwo mwambaro tuwiyambure."
Imibare ya RIB igaragaza ko mu Kwibuka 30 habonetse dosiye 51 ndetse n’indi imwe y’ibyaha by’ivangura no gukurura amacakubiri. Hari kandi dosiye 8 zirimo umubare w’abantu bataramenyekana, abaketswe bose bakaba 53, abafunzwe ni 39 naho 6 baracyashakishwa.
Umwaka ushize mu Kwibuka 29 RIB yakiriye dosiye 56 zirimo abantu 62 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo.






















