Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Uburusiya bwahagaritse kugenzura intwaro kirimbuzi bikorwa na US mu masezerano ya ’New START’

Tuesday 9 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Uburusiya bwabwiye America ko bwabaye buhagaritse igenzurwa ry’intwaro za nikeleyeri zabwo ziraswa mu ntera ndende, rikubiye mu masezerano yo kugenzura intwaro azwi nka New START (Strategic Arms Reduction Treaty).

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya, iyobowe na Sergey Viktorovich Lavrov, yavuze ko America irimo gushaka kugira ibyo iburisha kandi ko yabujije Uburusiya uburenganzira bwo gukora igenzura ku butaka bw’America.

Yavuze ko ibihano America yafatiye Uburusiya kubera Ukraine byahinduye uko ibintu bimeze hagati y’ibi bihugu.

Ayo masezerano ku bugenzuzi bw’intwaro yatangiye gukurikizwa mu mwaka wa 2011.

Ni yo masezerano ya nyuma akiriho ku kugabanya intwaro hagati y’ibi bihugu byari bihanganye mu ntambara y’ubutita.

Ateganya ko imitwe iriho ibisasu bya nikleyeri biraswa mu ntera ndende buri gihugu gishobora gukoresha itarenga 1,550. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yavuze ko uko guhagarika igenzura byemewe mu biteganywa n’aya masezerano mu bihe bidasanzwe.

Uku guhagarika igenzura kubaye hashize icyumweru Perezida w’America Joe Biden avuze ko yiteguye gukora ku masezerano mashya ku ntwaro za nikleyeri hamwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Aya asanzweho azarangiza igihe mu mwaka wa 2026.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yashinje America kwirengagiza ukuri kuriho, nk’urugero, ihagarikwa ry’ingendo zisanzwe z’indege hagati y’ibi bihugu.

Amasezerano ya New START yakurikiye imyaka yari ishize haba ibiganiro ku kugabanya intwaro hagati y’Amerika n’ubwahoze ari Ubumwe bw’Abasoviyeti, bigamije kurinda ko habaho intambara irimo intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

Igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine cyatangiye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, cyatumye habaho gukoresha amagambo akarishye yo kwibasirana ku mpande zombi, harimo no kuburira ko iyi ntambara ishobora gufata indi ntera ikavamo intambara ya gatatu y’isi.

Abasesenguzi bamwe bo ku bitangazamakuru bya leta y’Uburusiya barase intwaro za nikleyeri Uburusiya bufite, bijyanye n’ubushyamirane buriho ubu hagati y’Uburusiya n’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Amerika n’Uburayi (NATO).

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru