Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Uburwayi bw’amaso yandura bugeze muri Uganda

Thursday 14 March 2024
    Yasomwe na

Uburwayi bw’amaso burimo gufatwa nk’icyorezo bwatangiye kwiyongera mu Murwa Mukuru wa Kampala muri Uganda.

Abayobozi bakuru bavuze ko hari hashize iminsi abaturage bavuga ko hari uburwayi bw’amaso ari gufata abantu ariko burimo kwiyongera ku muvuduko uteye inkeke. Basabye abantu kurushaho kwitwararika no kwirinda.

Abayobozi muri Kampala bavuze ko ubwo burwayi bw’amaso burimo kugaragara cyane mu mashuri ariko no mu baturage bandi harimo abayarwaye.

Ibigo by’amashuri muri Kampala byasabwe kwita kugenzura ababisura kubera ko nabo bashobora kuzanira abana iyo ndwara kandi yandura, abarimu n’abarezi babo nabo basabwe kwirinda kujya bikorakora mu maso kandi bakihatira gukaraba intoki kenshi gashoboka, bakoresheje amazing meza n’isabune.

Uwanduye ayo maso umubwirwa nuko umweru w’ijisho uhinduka umutuku cyangwa se iroza, hakazwngamo amarira, ntarebe neza kuko uyarwaye abona ibicyezicyezi akagira uburibwe bukabije bw’amaso ndetse amaso akabyimba.

Ubu burwayi bw’amaso bwadutse bwa mbere muri Tanzanira muri Mutarama 2024, aho abarenga ibihumbi 5 banduye mu bice birenga 17, buza gukwira muri Kenya, Malawi, Mozambique, Madagascar n’ibirwa bya Mayote.

Si ubwa mbere Uganda igezweho n’iki cyorezo cy’amaso kitarabonerwa izina rihamye, kuko no mu kwa Gatanu mu 2010 bwaradutse, bwongera kugaragara muri Mutarama 2021.

U Rwanda rwo tukimara kumva ayo makuru mu karere, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 rwaburiye abaturage ko uwakibonaho kimwe muri ibyo bimenyetso yakihutira ku ivuriro rimwegereye akisuzumisha akavurwa agakira.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru