Ku munsi wa kabiri w’urubanza rwa Seraphin Twahirwa na Pierre Basabose ubushinjacyaha bwasobanuye neza ibyaha aba bagabo babiri bashinjwa.
Muri make bombi ibyaha bakurikiranyweho ni ukugira uruhare mu byaha bya Jenoside byakoze hagati y’itariki ya 6 Mata n’iya 14 Nyakanga mu 1994, kugira uruhare mu gushinga, kuyobora ndetse no gutoza interahamwe no kuziha ubundi bufasha, kwitabira no kugira uruhare mu nama zabaga zigamije kurimbura no kwica abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi ndetse no gukora intonde (listes) z’abagombaga kwicwa.
Ubushinjacyaha bubashinja kandi kugira uruhare mu gushyiraho bariere ndetse no kuzihagararaho hagamijwe kurobanura Abatutsi bagombaga kwicwa. Hari kandi ibyaha by’intambara byakorewe i Kigali ku matariki anyuranye, nko hagati y’itariki ya mbere Mutarama n’iya 8 Mata 1994.
Kuri Seraphin Twahirwa hiyongeraho icyaha cyo gufata ku ngufu abagore b’Abatutsikazi hagati y’itariki ya 1 Mutarama n’iya 30 Kamena 1994.
Umushinjacyaha yasobanuye ko ibyaha Seraphin Twahirwa akurikiranyweho ari ibyaha bikomeye bihanwa n’amategeko.
mpamvu Habayeho guhuza dossier ya Basabose na Twagirwa
Byasobanuwe ko aba bagabo bombi bari baziranye, ibyaha bakoze babikoreye hamwe mu mujyi wa Kigali, bakaba kandi bombi barakoranaga bya hafi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana wari Perezida wa Repubulika.
Ubushinjacyaha buvuga ko Seraphin Twahirwa yabaye chef w’interahamwe muri prefegitura ya Kigali, akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, gutanga intwaro no gushishikariza abahutu kwica Abatutsi binyuze mu nama yakoreshaga rwihishwa. Ibyo byaha ngo yabikoreye cyane cyane ahitwaga Karambo muri Gikondo aho yari atuye.
Twahirwa akurikiranyweho kandi gufata ku ngufu abagore b’Abatutsikazi, uyu mugabo kandi yohereje Interahamwe kwica Abatutsi mu cyahoze ari ETO KICUKIRO, nyuma yaho ngo Abatutsi baje kuvanwa aho bicirwa urw’agashinyaguro i Nyanza ya Kicukiro.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko hari umutangabuhamya wavuze ko nta nyamaswa yakora nk’ibyo Twahirwa yakoze, ko bamwe mu Bahutu bakoranaga nabo bamutinyaga bitewe n’ubugome yagiraga.
Ku ruhande rwa Pierre Basabose Ubushinjacyaha buvuga ko yabaye umusirikari mu mutwe w’abakomando ari nabo bari bemerewe kurinda umukuru w’igihugu. Mu 1992 nibwo yasezeye mu gisirikare yinjira mu bucuruzi bwo kuvunja amafaranga, niubucuruzi ngo yaje kwagurira i Bukavu muri Congo DRC.
Pierre Basabose yakoranaga bya hafi n’interahamwe za MRND ndetse n’impuzamugambi za CDR mu gutera ubwoba Abatutsi, kubabwira ko ntacyo bamaze ndetse no kubagabaho ibitero byo kubica mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha busoje buvuga ko aba bagabo bombi bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabereye i Gikondo na Gatenga.
Ubushinjacyaha buvuga ko kuri Seraphin Twahirwa ibikorwa byo gufata abagore ku ngufu byatangiye mu myaka ya nyuma y’1990, akaba yaribandaga cyane ku bagore babaga bafite abagabo bafunzwe bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi. Muri abo bagore hari abo yiciye abagabo.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko mu ibazwa, umugore wa Seraphin Twahirwa, kuri ubu mu gihugu cya Kenya yavuze ko bajya kubana, batakundanye ahubwo Twahirwa yamufashe ku ngufu, ubwo yari akiri isugi, nyuma akaguma iwe bitewe n’ubwoba yari afite, nyuma yaho ngo bakoze marriage civil gusa, nta gusezerana imbere y’Imana kwigeze kubaho.
Muri Jenoside uwo mugore yavuze ko yabonaga umugabo we ataha ari kumwe n’Interahamwe, yasinze cyane kandi avuye mu bikorwa byo gusahura.
Muri iri buranisha kandi ubushinjacyaha bwavuze ko imwe mu miryango yagiye yicwa n’abaregwa ndetse n’Interahamwe n’impuzamugambi babaga bafatanije.
Mu rubanza rw’uyu munsi Pierre Basabose ntiyigeze agaragara mu rubanza nkuko byagenze ku munsi wa mbere, yarahagarariwe n’umwunganizi we wavuze ko urubanza rukomeza nubwo umukiliya we adahari kubera impamvu z’uburwayi.
Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa kane.























