Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ukraine yemerewe kohereza ingano ku Isi

Friday 22 July 2022
    Yasomwe na

Uburusiya bwemereye Ukraine kohereza mu mahanga ibinyampeke byari byaraheze imbere mu gihugu kubera intambara ibihugu byombi birimo kurwana.

Turukiya ivuga ko yageze ku masezerano n’Uburusiya yo gutuma Ukraine yongera kohereza mu mahanga ibinyampeke binyuze mu nyanja y’umukara, Black Sea.

Byitezwe ko ashyirwaho umukono kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya, hagati ya Ukraine, Uburusiya, Turukiya hamwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN), António Guterres.

Ubucye bw’ibinyampeke ku isi bivuye muri Ukraine kuva Uburusiya bwayigabaho igitero ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, bwatumye abantu babarirwa muri za miliyoni ubu basigaye bari mu byago byo kwicwa n’inzara.

Igitero cy’Uburusiya cyatumye ibiciro by’ibiribwa bitumbagira, amasezerano yo gufungura ibyambu bya Ukraine afatwa nk’ingenzi cyane. Ibinyampeke bipima toni miliyoni 20 byaheze mu bigega byo mu mujyi wa Odesa uri ku cyambu.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine yemeje ko ikindi cyiciro cy’ibiganiro biyobowe na ONU byo gutuma ibinyampeke byoherezwa mu mahanga, bibera muri Turukiya kuri uyu wa gatanu - kandi ko inyandiko "ishobora gushyirwaho umukono".

Perezida Volodymyr Zelensky, mu ijambo rye ryo mu ijoro ryo ku wa kane, yavuze ko Ukraine itegereje amakuru "ajyanye no gufungura ibyambu byacu".

Ariko umudepite wo muri Ukraine ukurikiranira hafi ibiganiro yagaragaje kudashira amakenga ayo masezerano.

Depite Oleksiy Honcharenko uhagarariye umujyi wa Odesa yabwiye ikiganiro World Tonight cyo kuri BBC Radio 4, ati: "Ntitwizera Abarusiya na gacyeya. Rero mureke dutegereze kugeza ejo [kuri uyu wa gatanu] icyemezo cya nyuma no kuba nta nzitizi z’Abarusiya n’impinduka zo ku munota wa nyuma zizabaho".

"Nizeye ko nta kidobya izabaho ejo tukagira amasezerano kandi Uburusiya rwose bukayubahiriza".

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yishimiye ayo masezerano yagizwemo uruhare na ONU, ariko ivuga ko irimo kwibanda ku kuryoza Uburusiya ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ned Price, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, yagize ati: "Mbere na mbere ntitwari dukwiye na rimwe kuba twarageze muri ibi bintu. Iki cyari icyemezo cyo ku bushake ku ruhande rw’Uburusiya cyo gukoresha ibiribwa nk’intwaro".

Aya masezerano ateganya no koroshya ibijyanye n’ibinyampeke n’ifumbire Uburusiya bwohereza mu mahanga binyuze mu nyanja ya Black Sea.

ONU na Turukiya bimaze amezi abiri bikorana ngo hagerwe ku masezerano ku binyampeke, mu gihe ku isi hari uguhangayika gushingiye ku kibazo cy’ibiribwa.

Uburusiya buhakana gufunga ibyambu bya Ukraine - bukavuga ahubwo ko kuba Ukraine yarateze ibisasu bya mine mu nyanja no kuba uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) bwarabufatiye ibihano, byagabanyije umuvuduko w’ibyo na bwo bwohereza mu mahanga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru