Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Umufuka w’ibitunguru wavuye ku bihumbi 140 ugera kuri 6, hari abashobora kwiyahura

Friday 14 March 2025
    Yasomwe na

Abahinzi b’ibitunguru bo mu Karere ka Rubavu, barataka igihombo gikomeye gituruka ku kubura isoko ry’ibitunguru bahinze ariko bakabura amasoko yabyo, ku buryo igiciro cyabyo cyahanantutse mu buryo bukomeye, kiva bihumbi 140 kigeze ku bihumbi 6 ku mufuka.

Bavuga ko kubera haba hari abagujije amafaranga mu ma banki hanyuma bahomba bakabura ubwishyu biturutse ku gihombo nk’iki hari abashobora kwiyambura ubuzima nkuko byagiye bigenda mbere, cyangwa haba n’abashobora guhunga.

Aba bahinzi biganjemo abo mu Murenge ya Busasamana, Bugeshi, Cyanzarwe, Kanzenze, na Mudende. Bagaragaza igihombo gikomeye bagize, nkaho umufuka w’ibitunguru mu mwaka ushize washobora kugura Frw 140 000frw, ariko ubungubu umufuka ukaba ugeze ku Frw 6000, mu gihe kubigura mu murima umufuka ugeze ku Frw 3000, ngo harimo n’ababita mu mirima basa nkaho babuze icyo babimaza, nkuko Umunyamakuru wa Mama Urwagasabo TV ubwo yageraga mu Murenge wa Busasamana yabisanze mu mirima.

Baravuga ko kubera intambara ikomeje muri DRC by’umwihariko, nyuma yaho umutwe wa M23 ufatiye Umujyi wa Goma, hanyuma Ikibuga cy’Indege cya Goma nticyongere gukora, iyi niyo mpamvu shingiro igaragazwa n’aba bahinzi b’ibitunguru nkiyateye ibi bibibazo. Aba bahinzi bavuga ko bari bafite isoko ryagutse i Bukavu ndetse n’ i Kinshasa, ibitunguru byanyuraga bivanywe ku Kibuga cy’Indege cy’i Goma.

Nubwo bimeze gutya Nzamukorera Vestine, atuye mu Murenge wa Busasamana asa nk’utaracitse intege, twamusanze ari kubibagara, tumusaba umwanya muto arunamuka turaganira kuri bino bibazo bavuga ko bagize.

Yagize ati" Ibitinguro byo byararase buno umufuka uri kugura ibihumbi bitanu, bikabaho n’umufuka uguze ibihumbi, iyo urebye ku muhinzi buno ni igihombo, mbere umufuka waguraga nka mirongo inane, mirongo irindwi, waba uri kuvuga ngo biri kurata ukagura nka mirongo tanu, ariko buno ku muhinzi bitewe ko n’umuti nawo waruriye ikilo kiri kugura ibihumbi bitandatu ugasanga biragoranye kuvuga urongera uhinge ibitunguru kandi warahombye ikilo kiri kugira ibihumbi bitandatu cy’umuti, ntunabone n’ibihumbi bitandatu ku mufuka".

Umusaza Sebikari Félicien, nawe atuye mu Murenge wa Busasamana, nawe avuga ko ari umuhinzi w’ibitunguru, akagaragaza igihombo bakomeje kugira.

Yagize ati" Umufuka hari igihe wari ugeze ku bihumbi ijana na makumyabiri, umufuka umwe, none ubu umufuka nturengeje amafaranga ibihumbi bitandatu, nabwo ku isoko rya Gisenyi, hano mu murima ho bashobora kuguhera n’ibihumbi bitatu, ariko ugejeje ku isoko bakaguha ibihumbi bitandatu, mu kwezi kwa Cyenda ku mwaka ushize, nukwa Cumi, n’ijana na mirongo ine byagezeho".

Gufungwa kw’ikibuga cy’ i Goma, nk’imwe mu mpamvu shingiro igaragazwa ryibi bihombo

Sebikari yakomeje bisobanura agira ati: " Impamvu abaguzi twari dufite cyane ni abantu b’i Goma, byajyaga ku Gisenyi, bikambuka i Goma, indege zikabipakira zikabijjyana i Kinshasa ibindi bikajya i Bukavu nawe rero urazi ikibazo gihari hagati ahangaha nta kkndi kikigenda, nta ndege zikigwa i Goma, i Bukavu, ni kimwe , noneho naba bacuruzi bazaga kubifata nabo ntibakiza i Goma, kandi abenshi bavaga i Bukavu n’i Kinshasa.

Yakomeje asaba Leta y’u Rwanda kubafasha kubona isoko ryagutse kandi rihoraho, cyane hanze y’u Rwanda, kugirango berekezeyo umusaruro wabo ujya utikira kubera kubura isoko rihagije ry’ibitunguru.

Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi buvuga kuri kino kibazo muri kano Karere ka Rubavu, gusa ubwo twahamagara Nzabonimpa Déogratias, Ushinzwe Ubukungu muri kano Karere, kuri telefone ntabwo numero akoresha yabashije gucamo.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru