Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umucamanza agiye guca urubanza yimye amatwi umuburanyi

Monday 3 July 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Samuel MUTUNGIREHE

Mu gihe habura iminsi itarenze itatu ngo umucamanza mu Rukiko rw’ubucuruzi ruherereye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge asome umwanzuro rubanza yaburanishije, umwe mu baburanyi aravuga ko yimwe amatwi n’umucamanza akanga kumva inzitizi ye bityo bigoye kwizera ubutabera azamuha.

Ni urubanza rwo gusesa amasezerano y’imikoranire IMARB Group Ltd yarezemo ASCO Ltd (RCOM 01910/2022/TC) rwaje guhuzwa n’uwo ASCO Ltd nayo yahindukiye ikaregamo IMARB group Ltd, (RCOM 00634/2023/TC) rwo kwishyuza no kubahiriza amasezerano bagiranye.

Ubwo itariki yo kuburana mu mizi yari igeze, tariki ya 29/6/2023 mu rukiko rw’Ubucuruzi i Kigali, ASCO Ltd yatanze inzitizi ko ishaka kugobokesha abanyamigabane yasanze bafatanyije na IMARB Group ku makusanyirizo ya tungurusumu yubatswe kugira ngo icyemezo icyo ari cyo cyose cyazavuka muri urwo rubanza n’ingaruka cyagira kizabe kizwi na bose kandi bashoboye kubyirengera.

Abo ku ruhande rwa ASCO Ltd n’umunyamategeko wabo Me. Nyembo Emeline bavuze ko bataburana abo bandi (koperative) batabonetse kuko nta butabera babona. Basabye kandi re-ouverture y’urubanza kugira ngo bashyiremo ibimenyetso bishya by’iyo mikoranire ya IMARB Group n’amakoperative atandukanye, kuko umwavoka wa IMARB Group yafunze sisiteme kuva kuwa 2, tariki ya 27/06 nimugoroba kugeza kuwa kane ku munsi wo kuburana tariki ya 29/6/2023 bituma uruhande rwa ASCO Ltd rutabona uko rushyiramo ibimenyetso.

Gusa ibi byose umucamanza yabirenzeho, mu bushishozi bwe bwateye kwibazwaho, avuga ko byakereza urubanza. Uhagarariye ASCO Ltd n’umunyamategeko we bahisemo gusohoka umuvamanza asigarana umuburanyi umwe akomeza imirimo ye, atangaza ko urubanza ruzasomwa tariki ya 6/7/2023 saa tanu za mugitondo.

Ku ruhande rwa ASCO Ltd bavuga ko babonye umucamanza abimye amatwi bagisohoka bahise ibaruwa imusaba guhabwa ubutabera buboneye mu rubanza RCOM01910/2022/TC.

Nta na rimwe IMARB yigeze igaragaza imirimo bavuga ko itarangiye ngo ASCO Ltd inanirwe kuyikosora. Nta na rimwe kandi yigeze yegera iyi ASCO Ltd ngo imusabe gusesa amasezerano ahubwo yahise yirukira mu rukiko ngo ruyasese.

INTANDARO Y’URUBANZA

IMARB Group Ltd yahaye akazi rwiyemezamirimo ASCO Ltd ko kuyubakira ubwanikiro bune bwa Tungurusumu mu murenge wa Nyange, Kinigi na Musanze ari bwo RWEBEYA, GARUKA, NINDA na NYABIGOMA.

Imirimo yarakozwe, bigeze ku itariki ya 25/7/2022 mu gihe ASCO Ltd yanditse isaba kubara agaciro k’ibyakozwe (Decompte final) uwatanze imirimo (IMARB Group ntiyabonetse. ASCO Ltd yongeye kwandika ibaruwa tariki ya 29/9/2022 nanone isaba kubara imirimo yakozwe nabwo IMARB Group ntiyaboneka.

Byaje kugeraho Rwiyemezamirimo Gaspard Rekeraho uhagarariye ASCO Ltd ahamagara kuri telephone uwamuhaye imirimo Bunani Martin, uhagarariye IMARB Group amusaba kubara imirimo yakozwe amwemerera ko bazahurira ahari inyubako z’ubwanikiro bune bwubatswe (terrain) tariki ya 12/10/2022 saa tatu za migitondo ariko uwo munsi ugeze isaha itaragera, saa 6h28, Bunani Martin ahamagara Rekeraho ko arwaye ataza mu gihe undi yari ageze mu rugendo hagati yenda kugera aho igikorwa kigiye kubera, Gusa amubwira ko yakomeza akagerayo akaza gukorana n’umugenzuzi w’imirimo ye, Injeniyeri Maniraguha Jean.

Igikorwa cyo kubara imirimo cyarakozwe, ibyakozwe bihabwa agaciro n’ibitarakozwe bikurwa mu byo rwiyemezamirimo yakishyurwa, impapuro zirimo agaciro k’amafaranga y’ibyakozwe zisinywaho n’impande zombi, buri umwe atwara copy ari nazo Mamaurwagasabo ifitiye copy.

Nyuma yahoo ASCO Ltd yanditse isaba kwishyurwa igendeye ku byakozwe mu igenagaciro ry’imirimo, amafaranga y’u Rwanda arenga miliyonio 50.

Umuyobozi akaba na nyiri IMARB Group yanditse asubiza ko iyo baruwa abonye imwishyuza, avuga ko azasubiza tariki ya 31/10/2022. Itariki yarageze ntiyasubiza, ahamagawe yanga kwitaba ibibazo bivuka ubwo.

ICYO ASCO LTD YAKOZE

Rwiyemezamirimo ari nawe nyiri ASCO Ltd yabonye ko uwamuhaye akazi atagishaka kuvugana nawe atangira kwegera abaterankunga ba IMARB Group batanze inkunga ngo iyo mirimo yubakwe, aribo Business Development Fund (BDF) n’Umushinga PASP ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ari wo wahaye amafaranga IMARB iyanyujije muri BDF kugira ngo afatanye na koperative zitandukanye yagaragaje ko bafitanye imikoranire mu guteza imbere ubuhinzi bwa tungurusumu no kuyongerera agaciro.

Ibyo bigo bibiri byahamagaye Bunani Martin nk’umuntu bateye inkunga babivuganaho, bukeye aho kubahiriza inama bamugiriye Bunani ahita atanga ikirego mu rukiko asaba ko haseswa amasezerano afitanye na ASCO Ltd, Urubanza RCOM 01910/2022/TC.

Rwiyemezamirimo avuga ko abona icyo kirego cyatanzwe mu buryo bwo kugira ngo ajye abwira inzego za leta ko ibintu biri mu nkiko badafite ubushobozi bwo kugira icyio babimutegekaho.

Urukiko rwaje gusaba impande zombi ko babanza mu buhuza IMARB Group irabyemera, inasaba ko yazizanira umuhuza, urundi ruhande rurategereza ruraheba. ASCO Ltd yabonye ko umuhuza adashatswe yizanira umuhuza ariko IMARB Group ntiyaboneka ngo impande zombi zigire ibyo zemeranya mbere yo kujya mu manza.

ASCO Ltd nayo yabonye ko ikirego cya IMARB Group kidafite gahunda, gitinza ibintu nayo itanga ikirego cyishyuza no kubahiriza amasezerano yagiranye na IMARB Group, ari nacyo basabiraho mu rukiko kugeza ubu ko abo bafatanyije imigabane mu bwanikiro bwa tungurusumu bagobokeshwa mu rubanza, cyane ko yaje gusanga buri koperative ari umunyamigabane ku bwanikiro bwayo ifatanyijemo na IMARB Group kandi kuva imirimo yo kubwubaka yatangira amafaranga yose n’ibibanza ari ibya za koperative, IMARB Group nta na kimwe iratangamo.

Ibi biriyongeraho kandi igihamya dufiteye copy cy’ibaruwa Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka yandikiye IMARB Group ayimenyesha ko basheshe amasezerano kuko basanze atarishyuye ba rwiyemezamirimo ndetse n’ibyo yakoresheje byose ari uruhare rwa za koperative gusa mu gihe yabwiraga abaterankunga ko imimo yakozwe ari we wayikoze akabiheraho yaka inkunga akaba ari nawe uzibikuza.

UBUSHISHOZI BW’IKINYAMAKURU

Mu bushishozi bw’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo, yabajije byinshi umuyobozi wa IMARB Group ku masezerano afitanye n’umuyobozi wa ASCO Ltd, avuga ko atakoze imirimo yose yahawe ndetse yanze ko bajya kubarana imirimo yakozwe akaba ari yo mpamvu yagiye kumurega.

Ubwo IMARB Group yajyaga mu baterankunga batandukanye kwaka inkunga zo kongerera agaciro igihingwa cya Tungurusumu yarebye koperative zitandukanye mu karere ka Musanze bagirana amasezerano ko bagiye kubaka ubwanikiro bwazo, kuri buri koperative, hanyuma umusaruro ubonetse bakajya bawumugemurira ku ruganda rwe nawe akazongerera agaciro mu buryo yari kuzabikoramo.

Inkuru ibirambura neza: https://www.youtube.com/watch?v=YXMePQsy2Eg

Andi makuru Mamaurwagasabo yamenye ni uko BUNANI Martin abonye IMARB Group iri mu manza ikaba yari ifite uruganda rwubatse mu Gataraga narwo yatewemo inkunga na BDF binyuze muri PASP, urwo ruganda yaje kurwandukuza kuri IMARB Group arwandika kuri koperative imwe [abanyamuryango bayo no abavandimwe be n’abandi bo mu muryango we ba hafi cyane]. Akaba ari yo mpamvu koperative nazo zahagurukiye gushaka uburenganzira bwazo nk’abanyamigabane kuko babona ko imitungo bafatanyije ari yo izajya mu bibazo, cyamunara n’ibindi mu gihe IMARB Group yatsindwa mu manza ari izo koperative ari zo zayitanzeho menshi nubwo BUNANI Martin yazihenze ubwenge akaziha imigabane mike kuyo yihaye nka IMARB Group.

Nubwo Koperative zamaze kumenya ko umufatanyabikorwa wabo, IMARB Group ari mu manza na rwiyemezamirimo hejuru y’imitungo yazo, zahisemo kuba zatse IMARB Group ubwanikiro, zivuga ko babona bwaruzuye, uko babukoresha aho gukomeza kugwa mu gihombo.

Ibaruwa za Koperative zisaba ubwanikiro

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru