Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro gitangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2025/2026, gifite intego yo gukusanya 54% by’ingengo y’imari ya miliyari 7.032,5 Frw zizakoreshwa.
RRA ivuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari batangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga imisoro mishya iheruka kwemezwa, ibi ngo bizatuma ubukungu bw’igihugu bukomeza kuzamuka.
Komiseri mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) Niwenshuti Ronald, ubwo yari mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’abanyamakuru yongeye gushimangira ko imisoro ari nk’amaraso mu mubiri w’umuntu.
Yagize ati”Ubifate ko umusoro ari nk’amaraso mu mubiri, umusoro ni amaroso y’ubukungu bw’igihugu kuko iyo tuwukusanyije twubakamo imihanda, amashuri, umutekano, amavuriro n’ibindi bikorwa bitandukanye ariko nyuma y’ibyo byose umusoro utanga akazi.”
Niwenshuti Ronald akomeza avuga ko umusoro udatanzwe neza nkuko bikwiye igihugu kidashobora gutera imbere, ikindi ngo umutekano abanyarwanda tubona, byose biva mu misoro ku buryo nta muntu wari ukwiye kwinangira gutanga umusoro.
Yagize ati“Iyo umusoro utanzwe ubukungu bw’igihugu bugenda bwiyongera umunsi ku wundi, uko turushaho gukusanya imisoro myinshi, ninako igihugu cyacu gitera imbere.”
RRA kandi igaragaza ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 ingana na miliyari 7032,5 Frw , 62,8% byayo bizajya mu gice cyahariwe guteza imbere ubukungu nko kubaka imihanda, 21% azajya mu bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage.
Mu bindi wamenya nuko Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA ) gikomeje gutanga ubwasisi ku baturage aho kugeza ubu kimaze gutanga miliyoni 464 Frw z’ishimwe kuri TVA ku baguzi 40,905 basabye fagitire za EBM.
Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2024, amafaranga yose amaze gutangwa nk’ishimwe kuri TVA yarenze miliyari 1.5 Frw, ku baguzi ba nyuma bagera ku 130,000.
Iteka rya Minisitiri ryerekeye ishimwe rishingiye kuri TVA riteganya ko umuguzi wa nyuma uhashye ibintu atagamije ubucuruzi ahubwo ari ibyo gukoresha ku giti cye, ahabwa ishimwe ringana na 10% by’umusoro wa TVA ugaragara kuri fagitire yahawe.
Kugira ngo umuntu abe mu bemerewe ishimwe, agomba kwiyandikisha no gutanga amakuru arimo amazina ye, nimero ya telefone yo mu Rwanda, konti ya mobile money cyangwa konti ya banki, n’indangamuntu ku banyarwanda cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe ku banyamahanga.
Kwiyandikisha bikorwa ukanze *800# kuri telefoni ngendanwa ugakurikiza amabwiriza, cyangwa ugakoresha urubuga MyRRA. Ubu buryo kandi bunakoreshwa mu gukurikirana uko ishimwe rigenda ryiyongera.
Kugeza ubu abaguzi ba nyuma hafi ibihumbi 200,000 bamaze kwiyandikisha muri gahunda y’ishimwe kuri TVA, aho basabye fagitire zirenga miliyoni 4, zinjije TVA hafi miliyari 33 Frw.
Kugira ngo umuguzi ahabwe ishimwe, umusoro ku nyongeragaciro ugaragara ku nyemezabuguzi yahawe ugomba kuba waramenyekanishijwe ukanishyurwa.
Mu gusaba fagitire ya EBM, umuguzi yibutsa umucuruzi gushyira kuri fagitire nimero ya telefoni yakoresheje yiyandikisha.
Abaturarwanda barashikarizwa kujya bibuka gusaba EBM ku byo baguze, usibye iri shimwe bahabwa baba batanze n’umusanzu uko meye mu kubaka igihugu.
Ndayambaje Jean Claude

























