Yanditswe na Yvette Umutesi
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu nibwo hasomwe urubanza rwaburanishirizwagamo Pierre Basabose na Twahirwa Seraphin mu rukiko rwa rubanda i Bruxelles mu Bubiligi aho Twahirwa yakatiwe igifungo cya barundu naho Basabose ajyanwa mu kigo kivura indwara zo mu mutwe ku gahato (kuko atabishakaga).
Ni urubanza rwatinze gusomwa ugereranyije nigihe bari bihaye bigaragara ko habayeho kutumvikana ku bintu bimwe ubwo urukiko rwajyaga mu mwiherero rugafata iminsi 10 yose rutaratangaza ibyavuyemo.
Pierre Basabose yahamijwe ibyaha bya Jenoside, Ubushinjacyaha bukaba bwari bwamusabiye igihano cy’imyaka 25.
Ni mu gihe Séraphin Twahirwa wahamijwe ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara, kwica yabigambiriye no kurongora abagore ku ngufu, maze akatirwa igihano cya burundu ndetse akaba ari na cyo Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye
Kuri Twahirwa hiyongeraho kandi icyaha cyo gufata abagore ku ngufu ndetse no gushishikariza interahamwe gufata abagore ku ngufu.
Umushinjacyaha yasobanuye uburyo aba bombi bagize uruhare mu gutoranya abagombaga kujya mu nterahamwe, gukwirakwiza intwaro mu nterahamwe, gufatanya na zo mu kwica Abatutsi, gutera inkunga interahamwe haba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho no gushyiraho za bariyeri.
Amazina y’Abatutsi benshi Twahirwa yagiye yica ku giti cye, akabica abarashe na yo yagiye agarukwaho mu Rukiko, ndetse bamwe mu bafashwe ku ngufu batanze ubuhamya bagaragaza ubugome Twahirwa yari afite mu guhemukira Abatutsi, kuko hari nubwo yabagabizaga interahamwe ngo zibasambanye.
Umushinjacyaha yavuze ko Pierre Basabose aza ku mwanya wa 2 mu bantu bari bafashe imigabane myinshi muri Radio RTLM, yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango ndetse no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, aho yatanzemo ibihumbi 600 by’Amafaranga y’u Rwanda, utabariyemo imigabane yafatiye abana be.
Ibyaha byakozwe n’abaregwa ngo byagize ingaruka zikomeye ku babikorewe, zirimo imiryango yazimye burundu, abasigaye ari impfubyi, abandujwe indwara zikomeye ndetse n’abafite ubumuga bukomeye bakomora ku byo bakorewe.
Umwe mu bunganira abaregeye indishyi muri uru rubanza, Me André Karongozi, yatangaje ko Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles ari ubwa mbere ruhamije ibyaha abakekwaho Jenoside.
Uru rubanza rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira 2023, byari biteganyijwe ko ruzasomwa umwanzuro warwo ku ya 15 Ukuboza 2023 ariko rwasomwe mu rukerera rwo kuya 22 Ukuboza 2023.






















