Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Bintu Keita yavuze akayabo M23 ikura mu bucukuzi bwa Coltan

Tuesday 1 October 2024
    Yasomwe na

Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bintou Keita yavuze ko umutwe wa M23 ukura akayabo k’amadokari y’amerika angana na 300.000 ukura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya Rubaya, kiri mwe mu bice yigaruriye.

Yabitangaje kuri uyu wa mbere, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America ahari kubera Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 79.

Bintou Keita yavuze ko gushinga imizi kw’ubutegetsi bwa M23 muri teritwari za Masisi na Rutshuru "byatumye ishobora kugenzura byuzuye umusaruro wa coltan" yaho.

Yavuze ko imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo yahindutse "abikorera bitwaje intwaro".

Yagize ati: "Ubucuruzi buva mu gace ka Rubaya, bugereranywa ko butanga ibirenga 15% by’umusaruro wa tantalum ku isi, buha uwo mutwe witwaje intwaro amadolari [y’Amerika] agereranywa ko agera ku 300,000 buri kwezi."

Ayo agera kuri miliyoni 400 ku kwezi uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Keita yongeyeho ati: "Ibi birahangayikishije cyane kandi bigomba guhagarikwa."

M23 yafashe Rubaya mu mpera ya Mata (4) uyu mwaka, nyuma y’imirwano ikaze n’ingabo za leta ya DR Congo.

Rubaya icukurwamo amabuye y’agaciro akoreshwa cyane mu gukora ibikoresho bya elegitronike (electronic), nka telefone zigezweho na mudasobwa.

DR Congo ni yo icukurwamo tantalum ya mbere nyinshi ku isi. Amerika n’Ubumwe bw’Uburayi biyifata nk’ibuye ry’agaciro ry’ingenzi cyane.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru